Umusambanyi ruharwa Charles Kambanda mu mateshwa agoreka ibyaha by’umunyamideli Moïse
Umusambanyi ruharwa uzwiho umuco wo gushukisha abanyeshuri yigishaga amanota kugirango akunde abasambanye, akaba n’umumotsi w’umutwe w’iterabwoba wa RNC Charles Kambanda, akomeje kwiha amenyo y’abasetsi nyuma yaho yigize umusesenguzi ku byaha umunyamideli Turahirwa Moïse akurikiranyweho.
Nk’uko byatangajwe n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Turahirwa Moïse akurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yagize ati “Turahirwa Moïse yitabye RIB ngo abazwe ku nyandiko mpimbano; nyuma y’uko Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka rwemeje ko iyo pasiporo atari rwo rwayitanze.”
Ndetse anakomeza asobanura uko akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge. “Ikindi kandi ni uko mu byaha yabazwagaho hiyongereyeho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk’uko ibipimo bya Rwanda Forensic Laboratory byabigaragaje.”
Mu kiganiro rubunzamurizo Charles Kambanda yakoreye k’umuzindaro wa Youtube yumvikanye akora ubusesenguzi budafite epfo na ruguru ashaka kuvuguruza ibi birego urwego rw’ubengenzacyaha bukomeje gukurikirana, aho ashinja umunyamideli Turahirwa washinze inzu y’imideli izwi nka Moshions uburaya.
Mu bigambo uyu Kambanda yahuraguye mu binyoma byinshi avuga ko Turahirwa afunzwe azira kuba yarambikaga abantu bakomeye barimo umukuru w’ igihugu. Ibintu bidafite aho bihuriye n’ ukuri, bitewe n’ ibyagaragajwe n’ Urwego rw’ Ubugenzacyaha.
Uyu muhezanguni ntawe akwiye kuyobya kuko ibyo akora asebya ubuyobozi bw’ u Rwanda abikorana urwango rwinshi bituma avuga ibintu biterekeranye, akavaho agaragaje ubujiji butuma bamwe bibaza niba impamyabumenyi ze atari ibicupuri.
Muvunyi Barthazal