Site icon MY250TV

Ak’interahamwe zishishe muri Malawi kashobotse, Leta yatangiye kuzambura ubwenegihugu zabonye binyuze mu manyanga!

Leta ya Malawi yatangaje ko yambuye impapuro z’ubwenegihugu Abanyarwanda ndetse n’Abarundi bose hamwe bagera kuri 396 kubera ko ubwo bwenegihugu babubonye binyuze mu nzira zitemewe n’amategeko.

Ikinyamakuru cyo muri Malawi Nyasa Times, cyatangaje ko icyi cyemezo cyafashwe na Minisitiri ushinzwe umutekano imbere mu gihugu, bwana Kenneth Zikhale Ng’oma, gusa icyamenyekanye ni uko abo Banyarwanda ari interahamwe zasize zihekuye u Rwanda zari zariyoberanyije zigahabwa ubwenegihugu.

Malawi ni kimwe mu bihugu bicumbikiye interahamwe nyinshi zahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho zihishe mu mutaka w’ubuhunzi kandi bizwi ko ari inkoramaraso.

Mu minsi ishize udutsiko tw’interahamwe za FDU Inkingi ndetse na Jambo asbl duherutse gushinga icyiswe “All For Rwanda” tuvuga ko gutabariza izo nterahamwe bazita ko ari impunzi ariko burya ngo nta nduru ivugira ubusa birashyize biramenyekanye ko abatabarizwaga ari aba babonye ibyangombwa binyuze mu buryo butemewe.

Mu mashusho amaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga aho iyi “All For Rwanda” yerekanaga abantu bashyizwe ku murongo burizwa amakamyo n’abasirikare muri Malawi, izi mburamukoro zabyuriririyeho maze si ukwiriza karahava bavuga ko izo ari “impunzi z’abanyarwanda ziri guhohoterwa” gusa bidatinze byaje kumenyekana ko abo ari izo nterahamwe zari zirimo gusubizwa mu nkambi.

Iki kiryabarezi kiswe ngo ni “All For Rwanda” ku ikubitoro cyaje kije kuvugira FDLR aho cyavugaga ko kivugira impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo, bikimara kumenyekana ko ari FDLR bavugira, bahise bahindura umuvuno berekeza muri Malawi bavuga ko barimo kuvugira impunzi nyamara ukuri kwaje kumenyekana.

Abenshi bakomeje kwibaza nyuma y’imyaka 29 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, izi nterahamwe zikihishahisha ndetse zikanabona ibyangombwa ku buryo butemewe n’amategeko ziba zihisha iki?

Igikomeje kwibazwa magingo aya ni uko Leta ya Malawi izafata icyemezo cyo kubasubiza mu nkambi cyangwa bakoherezwa mu Rwanda kuko ntabwo u Rwanda rwabangiye gutaha.

Nta gitangaje kubona izo nterahamwe zamburwa ubwenegihugu kuko ariyo turufu isanzwe ikoreshwa nazo mu bihubu bitandukanye aho usanga bamwe barahimbye imyirondoro yabo maze bagahabwa ibyangombwa n’ubwenegihugu nyamara ari Interehamwe zasize zihekuye u Rwanda.

Ibintu bikomeje kuba bibi kuri Jambo asbl na FDU Inkingi bigize abavugizi b’interahamwe kuko icyo bagerageje gukora cyose kitabahira.

Mugenzi Félix

Exit mobile version