Ally Yusuf Mugenzi wa BBC atangiye guhakirizwa kwa ‘rubunzamurizo’ Kambanda!
Ally Yusuf Mugenzi wahoze ari umwanditsi mukuru wa BBC gahuzamiryango abenshi bakunze kwita “gatanyamiryango” kubera ibiganiro n’amakuru ikora bicamo ibice Abanyarwanda, yongeye gushimangira ko ubuzima bwe bwose yabweguriye guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.
Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Kamena 2023 yifashe akandika kuri Twitter ubutumwa bugaragaza ko ari gucinya inkoro ku musambanyi ruharwa Charles Kambanda ukuriye ibigarasha n’interahamwe baherutse gutangiza ikiryabarezi bita ko giharanira “ineza y’Abanyarwanda” kandi nyamara cyigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri ubwo butumwa Mugenzi umaze imyaka irenga 25 adakandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda arihandagaza mu mpuhwe nk’izabihehe akavuga ko “Impungenge mfite n’uko uru rubuga [rwa ba Kambanda] ruzagira ibibazo nka Gahuza.”
Ubwo butumwa bw’uyu muhezanguni bwashimangiye ko aticuza amahono BBC “Gatanyamiryango” yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda cyane ko mu mpamvu zatumye ihagarikwa harimo guha umwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.
Mugenzi n’abo ari gucinyaho inkoro nta n’umwe uzigera ugera ku ntego yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyangwa gucamo ibice Abanyarwanda kuko Abanyarwanda bazi neza agaciro ko kuba umwe no gusigasira umutekano wabo.
Izi nyangabirama zizakomeza kwangara mu mahanga mu gihe Abanyarwanda bo bubaka igihugu cyabo.
Linda Mukobwajana & Gakayire Fred