Musana Jean Luc, insoresore yirirwa iharabika ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye, iherutse kwitwikira igicuku maze yandika kuri Twitter ubutumwa abenshi bafashe nk’aho iyi nsoresore yiyemeje kuva ibuzimu ikajya ibuntu.
Muri ubwo butumwa bwagiye kuri Twitter ku i saa saba n’iminota 14 z’igicuku, Musana ashyiraho ifoto ya Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame aho abuterura avuga ko mbere yo kubwandika yabanje kuganira na se umubyara.
Musana agira ati: “Nyuma yo kuganira n’ Umubyeyi (Data) n’ Inshuti ndifuza gusaba imbabazi H.E Président @PaulKagame , Umuryango we, Governoma y’ uRwanda, Inzego z’ umutekano n’ Umuryango NyaRwanda muri rusange aho nabatengushye, Haguma ugira ababyeyi! Mugire amahoro.”
Icukumbura MY250TV yakoze nyuma yo kubona buriya butumwa rigaragaza ko Musana usanzwe ukoreshwa n’umuhezanguni Ingabire Victoire ndetse na buri wese utifuriza ineza u Rwanda n’Abanyarwanda, yabwanditse bitamuvuye ku mutima.
Burya koko umunyarwanda yabivuze neza ko “akabaye icwenda ntikoga,” kandi ko “n’iyo koze ntigashira umunuko!”, ibi niko bimeze neza kuri Musana aho ubwe yiyemerera ko adateze kwitandukanya n’umurongo ugayitse yafashe ahubwo ko yanditse buriya butumwa agamije gusa gushimisha umubyeyi kuko ahora amusaba guhinduka.
Ibi Musana yabibwiye abantu batandukanye bamuhamagaye bakibona buriya butumwa aho adaciye ku ruhande yagiye abasobanurira ko Papa we “yenda kuzicwa n’agahinda” ko kubona Musana yarahindutse igikoresho cy’interahamwe n’ibigarasha mu bikorwa bisiga icyasha Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na RPF-Inkotanyi yamurukoye Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ikamurihira amashuri kugeza asoje kaminuza.
Mu baganiriye na Musana hari uwo yabwiye ati: “Yego rwose buriya butumwa ninjye wabwanditse ariko nabwanditse ngo nshimishe papa asaze neza kuko amaze igihe angira inama kubyo ntangaza.”
Musana yakomeje avuga ati: “Papa arambaza ati ‘kuki nubahuka Perezida wa Repubulika kandi ari Umuyobozi mukuru ufite n’abuzukuru nkanjye’?” gusa mu buhezanguni Musana asanganwe, yikomanga mu gatuza avuga ko: “…narakuze mfite uko numva ibintu bitandukanye nawe [papa we]” iyi ikaba indi gihamya ko buriya butumwa yabwanditse bya nyirarureshwa.
Ikindi gishimangira ko imbabazi Musana yasabye ziriya mbabazi yiyererutsa ni uko atateye intambwe ngo agaragaze ko yitandukanyije na nyirabuja Ingabire cyangwa se ngo asabe imbabazi ku mvugo yagiye akoresha ashimangira ko ashyigikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga yanditse ati: “…ba ministiri Musana yagiye atuka, akabandagaza ngo akunde ashimishe nyirabuja n’interahamwe zihishe mu mahanga bakorana aka kanya azi ko twabyibagiwe?”
Icyo Musana akwiye kumenya ni uko ibye byose bizwi, igikomeye ni uko nakomeza ubuhezanguni yishoyemo azisanga imbere y’ubutabera kuko ntabwo ari hejuru y’amategeko.
Mugenzi Félix

