Site icon MY250TV

Niba abazungu ari bo bafunguye Rusesabagina kuki yanditse ibaruwa asaba imbabazi? – Tito Rutaremara

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bakomeje guha urw’amenyo Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba agafungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu nyuma y’uko yanditse azisaba ariko muri iyi minsi akaba asigaye yigamba ko yafunguwe “kubera igututu cy’amahanga”.

Ku ikubitiro umwe mu bagize icyo babivugaho ni Umuyobozi w’Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, uyu akaba yibaza icyaba cyihishe inyuma yo kuba ubu Rusesabagina ashimira imiryango yiyita ko iharanira uburenganzira bwa muntu, akirengagiza ko imbabazi yahawe azikesha ibaruwa yandikiye Perezida wa Repubulika amusaba imbabazi.

Mu bunararibonye bwe, Rutaremara yagize ati :”Ibaruwa irahari ni we wayiyandikiye, hari n’umukono we ntawabimwandikiye, yabyandikishije umukono arasinya asaba imbabazi Perezida”.

Nyuma yo gusubiza amaso mu binyoma Rusesabagina yakwirakwije, Rutaremara akaba yibajije niba mu by’ukuri abo ashimagiza ari bo bamurekuye kandi atari bo yandikiye iyo baruwa.

Ati “Nonese abo ngabo niba ari bo bamufunguje kuki yanditse ibaruwa asaba imbabazi?”

Amagambo Rusesabagina akomeje gukwirakwiza arivuguruza kuko ibaruwa yanditse asaba imbabazi yagiye ku karubanda. Zimwe mu mpamvu yatanze asaba imbabazi ni uko arwaye indwara zidakira  bityo ko ahawe imbabazi byamufasha gusigasira amagara ye mu gihe asigaje ku Isi.

Mu ibaruwa we ubwe yiyandikiye atakambira Umukuru w’Igihugu ku ya 14 Ukwakira 2022 avuga ko yicuza uruhare yagize mu byaha byose yakoze by’ubugizi bwa nabi, agasoza avuga ko naramuka ahawe imbabazi akarekurwa atazongera kujya muri politiki n’ubugizi bwa nabi, ahubwo azakoresha umwanya azaba abonye mu kwitekerezaho aho azaba ari kumwe n’umuryango we.

Icyo Rusesabagina yirengagiza nkana ni uko igihano cy’imyaka 25 yari yarahawe gishobora gusubizwaho mu gihe yaba asubiriye ibyaha yakoze.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version