Umunyarwanda yabivuze neza ko “umutindi umuvura ijisho bwacya akarigukanurira”, uku ni ko bimeze kuri Paul Rusesabagina umugabo wahamijwe ibyaha by’iterabwoba uherutse gufungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu.
Tariki 13 Kamena 2023 Abanyarwanda n’abandi bashyira mu gaciro baguye mu kantu nyuma yo kubona amashusho y’uyu Rusesabagina yikomanga mu gatuza avuga ko yafunguwe kubera “igitutu”, ibintu bihabanye n’ukuri.
Ni amashusho yerekanwe mu nama yiga ku burenganzira bwa Muntu izwi nka ‘Oslo Freedom Forum’ iri kubera muri Noruveje, yerekanwe n’abakobwa uyu Rusesabagina arera barimo uwitwa Carine Kanimba na Anaïse Kanimba.
Muri ayo mashusho Rusesabagina mu isoni nke arihangadaza akabwira abitabiriye iyo nama ko ifungurwa rye ryaturutse ku gitutu imiryango mpuzamahanga yashyize ku Rwanda, akongeraho ko yari “imfungwa ya politiki”, ibintu bihabanye neza n’ibyo yasabiye imbabazi.
Rusesabagina washinze umutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN nyuma yo gufatwa agacirwa urubanza ndetse agafungwa, nyuma yo gutakambira Umukuru w’Igihugu yarekuwe ku mbabazi za Perezida muri Werurwe uyu mwaka, nyuma y’imyaka isaga ibiri afungiye mu Rwanda ku byaha by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’abaturage.
Mu ibaruwa isaba imbabazi Rusesabagina yiyandikiye, yemeye uruhare rwe mu bwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba ze za FLN, mu nyandiko ye kandi Rusesabagina yavuze ko yicuza ko atakoze ibishoboka byose ngo abanyamuryango b’umutwe we wa MRDC/FLN bagendere ku mahame yo kudakoresha ubugizi bwa nabi.
Yongerako kandi ati “Ndamutse mpawe imbabazi nkarekurwa, ndahamya ko nzamara igihe nsigaje cy’ubuzima bwanjye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntuje, ndabizeza binyuze muri iyi baruwa ko nta zindi nyungu ntegereje zaba bwite cyangwa iza politiki. Ibibazo bijyanye na politiki y’u Rwanda nzabisiga inyuma yanjye”.
Muri ariya mashusho Rusesabagina avuga kandi ko ifungurwa rye ari intsinzi ndetse ko ryerekanye ko “uhagurutse ukarwanira icyo wemera urangajwe imbere n’uburenganzira bwa muntu na demokarasi ukigeraho.”
Ayo magambo yo kwishongora bikabije yababaje benshi barimo n’abo ibitero bya FLN byagizeho ingaruka magingo aya bakaba bataranabona indishyi z’akababaro baregeye.
Nyuma yo kugera muri Leta zunze ubumwe za Amerika Rusesabagina imyitwarire ye nk’umuntu wari umaze gusaba imbabazi yahise ihinduka ndetse abazungu bamusamira hejuru si ukumushimagiza karahava.
Rusesabagina akwiye kumenya ko amategeko ateganya ko imbabazi yahawe zose zishobora guteshwa agaciro maze akisanga agarutse mu Rwanda gusoza igihano yari yarakatiwe.
Mugenzi Félix

