Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023, i Dar es Salaam muri Tanzaniya ikipe y’u Rwanda ya Basketball n’iy’u Burundi ziracakirana mu mukino ugamije kugaragaza uzahagararira akarere ka gatanu mu gikombe cya Afurika kizabera muri Angola muri Nyakanga uyu mwaka.
Amakipe yombi amaze gutsinda imikino yose uko ari itatu, by’umwihariko kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwatsinze ikipe ya Tanzania amanota 77-57, ni intsinzi yongereye u Rwanda amahirwe yo gukomeza guhatanira itike muri iki gikombe.
Kuri uyu mukino na Tanzania, u Rwanda rwatangiye neza cyane uyu mukino rutsinda amanota menshi, uduce tubiri twaragiye u Rwanda rudutsinze n’amanota 66-39.
Mu duce twanyuma u Rwanda rwiraye cyane aho abakinnyi basaga nk’abananiwe, kuko ikipe ya Tanzania yongeyemo imbaraga ibasha gutsinda amanota menshi kurusha u Rwanda, umukino urangira ari amanota 77-57.
Ku mukino wa mbere u Rwanda rwanyagiye Eritrea amanota 114 -34, naho umukino wa kabiri u Rwanda rutsinda ikipe ya Sudani y’epfo amanota 72-55.
Karemera Jean Luc

