Site icon MY250TV

FIBA AfroCan: U Rwanda rwatsinzwe ku munota wa nyuma – Uko umukino wagenze

Ikipe y’igihugu ya Basketball y’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kamena 2023 yatsinze iy’u Rwanda amanota 53 kuri 52 mu mukino wa nyuma wo mu matsinda yo gushakisha igihugu kizahagararira akarere ka gatanu mu mikino “FIBA AfroCan”.

Ni umukino wabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku kibuga cya “Benjamin Mkapa Indoor Court”.
Ikipe yu Rwanda yatangiye neza cyane kuko uduce twa mbere twaragiye iri imbere n’amanota 36 – 31.

Agace ka gatatu katangiye na none u Rwanda rutsinda amanota menshi kuko byageze aho bashyiramo amanota agera kuri 11, gusa habura amaseconda 10, u Burundi bwaje kuyagabanya busigamo amanota atanu, agace ka gatatu karangiye u Rwanda rutsinze amanota 48 – 39.

Mu gace kanyuma ikipe y’u Rwanda yagaragaje imbaraga nke cyane n’amakosa menshi bituma u Burundi bubyungukiramo.

Mu gihe ikipe y’u Rwanda yari imbereho inota rimwe, umukinyi Nshobozwabyosenumukiza yambuwe umupira n’abakinyi b’u Burundi maze batsinda amanota abiri yafashije icyo gihugu kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’inota rimwe kugeza umukino urangiye.

Kuri uyu wa gatanu tariki amakipe yombi arongera akine umukino wa nyuma, ariwo uzatanga uzahagarira akarere ka gatanu muri AfroCan 2023.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version