Site icon MY250TV

Pastor “Inzahuke” wamamaye kubera imvugo zo ku muhanda yitabye Imana

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kumenya ko Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina rya “Inzahuke” yitabye Imana.

Ni inkuru yamenyekanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, nyakwigendera yaguye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Uganda nk’uko byemejwe n’umuryango we.

Umugore wa nyakwigendera, Uwanyana Assia, yemeje iby’uru rupfu, mu majwi yasangije inshuti n’abavandimwe, yagize ati: “Nibyo, yazize impanuka ari kuva i Bugande, hari abashyitsi yari avuye gufata yo, ubwo rero bahura n’imodoka irabagonga.”

Yunzemo ati: “Habashije kuvamo umuntu umwe mu modoka,nawe aracyari muri koma, we n’abandi bagore babiri imodoka yabagiye hejuru,n’ubu tuvugana ntirabavaho, nyine byarangiye.”

Amwe mu mateka ya nyakwigendera

Pastor Niyonshuti yari ikimenyabose kuva mu myaka irenga 20 ishize kubera imvugo abenshi bita izo “ku muhanda” zakundaga kumuranga iyo yabaga abwiriza ijambo ry’Imana.

Bene izo mvugo zifatanye isano n’amateka ashariye yanyuzemo nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi imusize ari imfubyi maze ahita ayoboka ubuzima bw’umuhanda aho yabaye ‘mayibobo’ mu mihanda y’i Butare n’i Kigali.

Urubuga rwa Wikipedia ruvuga ko “Niyonshuti Théogène mu mwaka 1995 yari umwana wo ku muhanda, icyizere cy’ubuzima cyari cyarayoyotse yariyakiriye nk’uzabaho mu muhanda kugeza Yesu agarutse.”

Mu buhamya yajyaga atanga yigisha urubyiruko, yavugaga ko ku muhanda yitwaga Muhwere gusa agashimangira ko “ubu iwari Sawuli yahindutse Pawulo”.

Nyakwigendera yari muvugabutumwa muri ADEPR, Urusengero yinjiyemo bwa mbere mu 2003, nirwo yabereye umuyobozi mu Kove muri Paruwasi ya Kimisagara.

Pastor Inzahuke yakunze kumvikana avuga ko afite abana batatu yabyaranye na Uwanyana Assia, umugore we w’isezerano. Ni mu gihe ku rundi ruhande yari afite abandi bana benshi yavanye mu buzima bwo ku muhanda yareraga iwe mu rugo.

Ubwanditsi bwa MY250TV bumwifurije iruhuko ridashira.

Gakayire Fred

Exit mobile version