Ingabire Victoire mu mwambaro w’intama kandi ari ikirura!
Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza (IVU) akomeje kwigira nk’aho Abanyarwanda batamuzi aho yishushanya ko abafitiye impuhwe kandi mu by’ukuri bizwi neza ko nta neza abifuriza.
Nk’urugero uyu mugore wiyeguriye amacakubiri n’iterabwoba aherutse kwifata maze mu isoni nke yandika ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa yise ubwo guhamagarira abanyarwanda kureka mvugo zihembera urwango.
Ibyo yabyanditse yirengagije imvugo zibasira abavuga ikinyarwanda mu gihugu cya Congo zibaviramo no kwicwa n’imitwe yitwaje intwaro iyobowe na FDLR atera inkunga nk’uko byagaragajwe mu bihe bitandukanye.
Mu butumwa uyu muhezanguni yatanze yavuze ko abanyarwanda “bakwiye kureka imvugo zihembera urwango ku mbuga nkoranyambaga”, ibi byerekana ko Ingabire yayobye mu bitekerezo aho yitiranya gutanga igitekerezo no gukoresha imvugo zisabira bagenzi bawe kwicwa.
Ingabire wuzuye uburyarya n’ubugome wiyita kandi umunyepolitiki yirengagiza ko nta hantu huzuye imvugo zihembera urwango mu karere kuruta muri Congo, ibintu byanagarutsweho n’ibiro bishinzwe gukumira Jenoside muri UN aho byanagaragaje ko hari ibimenyetso bitutumba bya Jenoside muri iki gihugu.
Si ubwa mbere Ingabire yerekanye ko ibikorwa by’ubunyamanswa bikorerwa abavuga ikinyarwanda bikozwe na FDLR ntacyo bimubwiye aho ahubwo asabira ibigabiro uyu mutwe w’iterabwoba uhora wigamba ko uzagaruka mu Rwanda gusubukura Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingabire akwiye kureka gushakira ikibazo aho kitari, akareka kuyobya uburari. Ntabwo abanyarwanda buzuye imvugo zihembera urwango kuko bazi aho zabagejeje imyaka 29 ishize, bityo rero niba adafite ibizima byo kuvuga akwiye guceceka.
Linda Mukobwajana