Igifungo cya burundu ku nterahamwe Philippe Hategekimana!

Ubushinjacyaha mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023, bwasabiye Philippe Hategekimana gufungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu Hategekimana yari ‘umujandarume’ wari ufite ipeti rya ‘adjudant-chef’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha akurikiranweho yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare ubu ni mu karere ka Nyanza ho mu ntara y’Amajyepfo.
By’umwihariko iyi nterahamwe yatanze amabwiriza yo kwica Abatutsi ahantu hatandukanye harimo ku musozi wa Nyabubare, ahiciwe Abatutsi 300 ku itariki ya 23 Mata mu mwaka wa 1994 nk’uko ubuhamya butandukanye bumushinja bubigaragaza.
Nyuma yo kumva ubuhamya bushinja Hategekimana ndetse n’ubwiregure bwe, ubushinjacyaha bwasabye ko uyu mugabo uticuza ibyaha yakoze yafungwa ubuzima bwe bwose; icyemezo kugeza ubu atarajuririra.
Me André Martin Karongozi, umunyamategeko wunganira abashinjaga iyi nterahamwe, yagize ati: “Ntiyagize uruhare ruto, abarokotse bategereje imyaka 29 ngo aburanishwe. Mu izina ry’ubutabera ndetse no guca umuco wo kudahana,turasaba ko ibi byaha bimuhama rwose”
Yakomeje agira ati: “Ntibikwiye ko u Bufaransa bukomeza kuba ubuhungiro bw’abajenosideri.”
Marc Ndayambaje