04-09-2026

Perezida Kagame yiyemeje guhashya ruswa n’amarozi byazonze Ruhago Nyarwanda

0

Perezida Paul Kagame yatangaje ko agiye guhagurukira ruswa, amarozi n’ibindi bibazo uruhuri byazonze siporo y’u Rwanda ashimangira ko kimwe mu bisubizo ari uko haboneka amaraso mashya mu miyoborere ya siporo cyane ko abibamazemo igihe aribo babizambya.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) cyatambutse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Nyakanga 2023.

Muri icyo kiganiro, umunyamakuru yabajije Perezida Kagame uko abona umusaruro utangwa n’amakipe y’igihugu agereranyije n’ishoramari riba ryakozwe hagamijwe guteza imbere urwego rwa siporo mu Rwanda.

Perezida Kagame yamusubije ati: “Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora. Byavuzwe kera, ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo yaba muri rusange cyangwa ukuntu twayiteza imbere, cyane cyane mu mupira w’amaguru, impamvu n’imbaraga zishyirwamo, umusaruro utaboneka bihagije.’’

Umukuru w’Igihugu yakomeje agaragaza ko ikibazo cyazonze siporo y’u Rwanda asanga hari uburyo bubiri cyakemurwamo. Ati: “Uburyo bwa mbere ngira ngo bukorwa ubu ngubu uko nabyumvise, ni uguhera ku bana bakiri bato mu mashuri, ni ugushyiraho aho batorezwa no kubaha ibyangombwa byose; imipira n’ibindi bishobora gukoreshwa, muri buri karere cyangwa n’ahandi bishoboka ariko cyane cyane bikanyura mu mashuri, icyo ni kimwe. Bikazamuka gutyo, ibyo byaduha amahirwe.”

Yunzemo ati: “Icya kabiri ni abarezi. Ntabwo mvuga abarimu bo mu ishuri bisanzwe; abarezi ni ukuvuga abatoza. Abantu mbese bumva ko banashaka kuba bagira uruhare mu mikino nk’iyi harimo n’umupira w’amaguru, ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije. Ni ko nakivuga ntakinyuze iruhande.”

Perezida Kagame kandi yashimangiye ko hakenewe amaraso mashya mu miyoborere ya siporo cyane ko abibamazemo igihe aribo babizambya maze umusaruro w’amakipe y’igihugu agakomeza kuba iyanga.

Ati: “Kuva kera ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije, ibyo guha abakinnyi, bari aho bari mu ndagu, mu marozi, cyangwa gutanga bituga, ukuntu bazatugira umusifuzi…Icyo kigatwara nka 50% y’igikwiye gukorwa. Ntaho uwo mukino wajya, no ku gihugu ubwacyo ntaho cyagana muri uwo mukino. Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara.’’

Aho niho Perezida Kagame yahereye ahamya ko agiye guhagurukira ibibazo byamunze siporo y’u Rwanda kugeza bibonewe umuti urambye.

Yagize ati: “Nagiye njya mu bindi byinshi, ntabwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza, nimba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”

Yongeyeho ko: “Mbatumyeho hakiri kare, ntarabizamo, ubwo nimbijyamo ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo bijyaho bikaba ari byo bikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho, ugasanga ni ibintu biri aho bidakwiye kuba bikoreka.”

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye by’umwihariko abakunzi ba ruhago bakiranye ibyishimo isezerano rya Perezida Kagame cyane ko ikintu cyose yiyemeje gukemura umuti uboneke vuba nta kabuza.

Umufana w’Amavubi wo mu Mujyi wa Kigali waganiriye na MY250TV yagize ati: “Nyuma yo kwiyumvira Perezida wacu avuga ko agiye guhagurukira abatubuza ibyishimo muri siporo nahise numva ko ibibazo byayizonze bigiye kuba amateka.”

Yakomeje agira ati: “Hamwe n’isezerano rya Perezida Kagame ubu ndabona Amavubi agera kure mu marushanwa atandukanye kandi nk’abafana bigiye gutuma tugaruka ku bibuga ku bwinshi.”

Karemera Jean Luc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading