Site icon MY250TV

‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC yongeye kugaragaza ko akeneye amahugurwa ku miyoborere

“Prof” Charles Kambanda, umusambanyi ruharwa akaba n’umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, akomeje kwishyira ku karubanda aho agaragaza ko ibyo yize byose mu mashuri byinjiye mu guti kumwe maze bisohokera mu kundi.

Nk’urugero, mu ntangiro z’uku kwezi yumvikanye ku muyoboro rutwitsi wa YouTube wa RNC yitiranya inzego z’imitegekere; aho by’umwihariko atabasha gutandukanya ubucamanza, ubutegetsi nshingamategeko n’ubutegetsi nyubahirizategeko – ibintu ubusanzwe byigishwa mu mwaka wa kane w’amashuri abanza!

Kuri Kambanda, ziriya nzego z’imitegekere ngo “mu Rwanda ntazihaba” kuko amaso ye areba ariko ntabone ndetse n’ubwenge bwe butekereza macuri byose bimwumvisha ko Perezida Kagame ngo ari we “uyobora byose”.

Iby’uyu mugabo abenshi basigaye bita ‘Rubunzamurizo’ kubera uburyo yabaye imbata y’ubusambanyi, ntawe bikwiye kurangaza kuko yiyemeje gukoresha ubujiji afite mu gusiga icyasha u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.

Ku rundi ruhande, abantu mu ngeri zinyuranye bakomeje kwibaza uburere Kambanda atanga aho yigisha muri kaminuza ya ‘Saint John’s Universty’ i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, cyane ko azwiho kuba yarokamwe n’ubuhezanguni bufitanye isano no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Uyu muhezanguni yatorotse ubutabera bw’u Rwanda mu mwaka wa 2009 ajya muri Amerika nyuma yo kumenya ko hari iperereza ryamukorwagaho rijyanye no kuba yarasambanyaga abana b’abakobwa yigishaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Icyo gihe kandi Kambanda yakorwagaho iperereza ku guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi; ibintu na magingo aya agikora binyuze mu nyandiko n’ibiganiro akora aho yiyita “inararibonye n’impuguke” muri politike y’u Rwanda.

Imyitwarire ya Kambanda ituma hari umubare munini w’Abanyarwanda usaba ko Saint John’s Universty’ yakwitandukanya nawe hakiri kare kuko nta rwego ruzima rukwiye kuba rukora n’umuntu ufite ibitekerezo nk’ibye.
‘Rubunzamurizo’ Kambanda akwiye kumenya ko ntawahemukiye u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro.

Biraro Ernesto

Exit mobile version