Umuhezanguni Ingabire Victoire, yongeye kumvikana yikomanga mu gatuza ko ari “umunyepolitiki” by’umwihariko avuga ko nta mpamvu nimwe yamukura muri politiki kuko icyo aharanira atarakigeraho.
Ibi Ingabire aherutse kubitangariza ku muyoboro rutwitsi wa YouTube yashize ngo ujye umufasha gutambutsa icengezamatwara rye.
Uwo muyoboro kandi Ingabire awukoresha mu kwigaragaza nk’umunyepolitike mu gihe nyamara ari umunyabyaha ruharwa wamijwe n’inkiko ibyaha by’iterabwoba, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho yafunguwe ku mbabazi z’umukuru w’igihugu nyuma yo kumutakambira.
Uyu mugore mu kiganiro yakoze yavuze ko afite intumbero yo “kubaka igihugu umuntu afitemo ijambo” aho agaragaza ko icyo ashyize imbere ari “ukwishyira ukizana kw’umunyarwanda”.
Ibyo yabivuze yirengagije ko abanyarwanda badakeneye umunku nkawe ushyira imbere amacakubiri cyane ko bazi neza aho politike y’amacakubiri yabagejeje, bityo rero ari guta inyuma ya Huye.
Ingabire akwiye kwibuka kandi ko mu mbabazi yahawe n’Umukuru w’igihugu ubwo yamutakambiraga, ari imbabazi zifite amabwiriza azigenga aho atemerewe kwigira umunyapolitike uko yishakiye mu gihe nta rukiko ruramuvanaho ubusembwa.
Muri kiriya kiganiro, uyu muhezanguni yabajijwe aho akura amaramuko ya buri munsi cyane ko nta kazi afite kamuhemba maze mu isoni nyinshi avuga ko ayahabwa n’abo yita “inshuti n’abavandimwe baba hanze”.
Bene iyo mvugo ishimangira ko akura amafranga muri ba banzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha kugirango akomeze umujyo wo kubavugira mu gusiga icyasha ubuyobozi Abanyarwanda dore ko ari cyo akora buri munsi.
Ingabire wabaswe n’amacakubiri ndetse no gukorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR, RUD-Urunana n’indi izwiho kuba ishyize imbere guhungabanya umutekano w’u Rwanda akwiye kuzirikana ko adafite umwanya muri politike y’u Rwanda bityo ibyo akora byose aba yikinisha.
Linda Mukobwajana

