Uko iminsi itambuka niko abakoresha imbuga nkoranyambaga barushaho kwibonera urwego rw’imiterereze iciriritse rw’ikigarasha Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuja w’ikihebe Kayumba Nyamwasa.
Uyu mugabo utunzwe no kuryongora kuri YouTube aho avuga ubusa ubundi ivata rikaza, kuri iyi nshuro yumvikanye avuga ko u Rwanda “rushaka kwinjira muri Congo” rwitajwe “kubeshya ko FDLR ifite umugambi wo kurutera”.
Ni icengezamatwara ridafite epfo na rugu, Turayishimye wirirwa ubebera muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahimbahimbye nyuma y’uko umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro ahishuye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR uri gutegura kugaba ibitero mu Karere ka Rubavu.
Ni mu gihe nta banga rikirimo ko FDLR ibonye icyuho isaha iyo ari yo yose yagaba igitero ku Rwanda ikaruhungabanyiriza umutekano nk’uko by’umwihariko ihora ibyigamba aho iri muri Congo. Kuba FDLR yafatwa nk’ikibazo cy’umutekano si ku Rwanda gusa ahubwo ni n’ikibazo giteye inkeke akarere ka Afurika y’uburasirazuba muri rusange.
Soma: JP Turayishimye wari rwesamadongo w’ikihebe Kayumba yongeye gukina ikinamico ya byendagusetsa!
Abantu nka Turayishimye kuba bifata bagakingira ikibaba FDLR ni uko biyitezeho kuza izabakorera ibyo bananiwe gukora – ibyo nta bindi ni ugutera u Rwanda no “guhirika” ubuyobozi burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Gusa yaba Turayishimye cyangwa FDLR bose barishuka ko ikiguzi cyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda gihanitse.
Marc Ndayambaje

