Straton Musoni yambitse ubusa Ingabire Victoire bashinganye FDLR!
Straton Musoni wahoze ari Visi Perezida w’umutwe w’iterabwoba wa FDLR akaba aherutse gusubizwa mu buzima busanzwe, yahishuye uburyo yakoranye bya hafi na Ingabire Victoire Umuhoza mu ishingwa ry’uyu mutwe ugizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri.
Ibi Musoni yabigaragarije mu kigo gisubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro kiri i Mutobo ho mu Karere ka Musanze mu cyumweru gishize ubwo we na bagenzi be basozaga amasomo ku burere mboneragihugu, kwihangira imirimo n’andi agamije kubasubiza mu buzima busanzwe.
Uyu mugabo yagaragaje ko mbere ya FDLR habanje kubaho icyiswe RDR (Rassemblement Républicain pour la Démocratie au Rwanda) Ingabire yayoboye kugeza kibyaye FDLR.
Yagize ati: “Francois Nzabahimana niwe washinze icyitwa RDR, ariko nyuma yaho gato Ingabire Victoire niwe wagizwe umuyobozi wacyo. Iki gihe agirwa umuyobozi wa RDR hakaba hari muri kongere ya 3 yabereye mu mujyi wa Bonn mu Budage muri Kanama mu 2000.”
Musoni ubitse amabanga menshi nk’uwakoranye na Ingabire, yakomeje yerekana uko bayoboranye. Ati : “Ubwo Ingabire Victoire yari umuyobozi w’uwo mutwe, nari nywuhagarariye mu Budage. Twari tumaze kumenyera nubwo bwo bwose nyuma y’igihe gito twahise dushinga FDLR.”
RDR yari yubakiye ku ngengabitekerezo yo gutsemba Abatutsi, yavutse muri Mata mu mwaka w’1995, igira icyicaro gikuru mu Bufaransa, mu Bubiligi, u Buholandi ndetse na Canada.
Musoni avuga ko ku isonga bari barangajwe imbere n’abajenosideri.
Ati : “Twari twubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, kuko twari tugizwe n’abajenosideri, abenshi muri bo nibo bakoraga ubukangurambaga cyane mu nkambi z’impunzi zo muri Congo.”
Nk’uko abisobanura, ibikorwa nyamukuru bari bashyize imbere muri uwo mutwe wa RDR waje kubyara FDLR ni ukubeshya amahanga bayangisha Abatutsi kugira ngo Isi ibeshywe ko “abatutsi bavuye muri Uganda ari bo bateje ibibazo u Rwanda”.
Nyuma y’uko igitekerezo cyo gushinga RDR kivutse mu nkambi z’impunzi zari zigizwe n’abajenosideri bari basize bahekuye u Rwanda, mu mwaka w’2000 nibwo FDLR yavutse intego ari umugambi mubisha wo gukomeza jenoside bari baratangiye mu Rwanda.
Ibyo Musoni yavuze bishimangira imyitwarire ikomeje kuranga Ingabire aho adasiba kugaragaza isano-muzi afitanye na FDLR kabone n’ubwo yabifungiwe ndetse agafungurwa ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu amaze kubyemera no kubisabira imbabazi.
Nk’urugero, uyu mugore muri iyi minsi yarasizoye mu gusabira ibiganiro FDLR, aho atesha agaciro uburemere bw’ibyaha abagize uyu mutwe badasiba gukora maze akabita “impunzi”.
Ingabire wiyita “umunyapolitike” akwiye kumenya ko nta munyarwanda ukeneye umunyabyaha nkawe uticuza uruhare rukomeye mu ishinga ry’umutwe udasiba kwikomanga mu gatuza uvuga ko ushaka gusubiza Abanyarwanda mu bihe by’amacakubiri.
Marc Ndayambaje