01-09-2026

Bigambye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku manywa y’ihangu, none bageze aho bayihakana – Amanyanga y’interahamwe!

0

Interahamwe zimaze igihe kinini zigerageza gusibanganya uruhare rwazo mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Guhakana no gupfobya ni kimwe mu byiciro abicanyi baba barateguye mbere yo gutsemba abantu.

Turebere hamwe uruhare rw’abo bicanyi.

Bijya gutangira, intagondwa z’abahutu zakomeje kugaragaza uburyo Abatutsi ari abanzi b’igihugu badakwiye no kukibamo ko baje ari abimukira. Ibi byose yaba Leta zose z’icyo gihe nta n’imwe yabirwanyije ahubwo zarabishyigikiye.

Izo Leta zose zakomeje gushyira imbere irondakoko bagaragaza ko Abanyarwanda bagomba kwibona mu moko kurusha uko bibona mu bwenegihugu basangiye, yewe ibi byaje no koroshya ikorwa rya za listes z’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Ubwo iyicwa ry’abatutsi ryeruye ryatangiraga muri Mata 1994, hashyizweho guverinoma yiyise iy’abatabazi gusa nta mugambi wo gutabara yari ifite ahubwo yaje gukarishya ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside kuko itigeze yamagana ubwicanyi ngo inahumurize Abatutsi bahigwaga bukware.

Abatutsi bagiye bahungira mu nsengero no mu bigo by’amashuri biringira ko mwuka wera yavugira mu basirikare ba ex-FAR bakibuka inshingano zabo zo kurinda abaturage ariko siko byagenze kuko abo basirikare bakuru aribo bafashe iya mbere mu gutsemba izo nzirakarengane. Aha twavuga Col. Théoneste Bagosora wanahamwe n’ibyaha bya Jenoside.

Radio rutwitsi RTLM yogeje ubwicanyi kuva yashingwa ndetse by’umwihariko no mu gihe Jenoside yakorwaga, yatambutsaga amazina y’Abatutsi bagombaga guhigwa bukware n’imiryango yabo bagatsembwa.

Nta butumwa na bumwe bwo kwamagana cyangwa guhumuriza Abatutsi bwigeze butambutswa kuri iyi radiyo. Umunyamakuru Habimana Kantano we yabikoranaga ubushinyaguzi kuko iyicwa ry’abatutsi yarigiraga urwenya aririmba ngo “Imana ntirenganya kuko abatutsi bashize”.

Ubwicanyi bwose bwakorerwaga mu gice cyari mu maboko ya Leta kandi ububasha bwonyine yagaragaje bwari ubwo kurimbura Abatutsi bagashiraho bose nk’uko byari umugambi bateguye kuva cyera.

Byashimangiwe n’iyicwa ry’uwari Perefe wa Butare, Habyarimana Jean Baptiste n’umuryango we wose azira ko yanze gukurikira amabwiriza ya Leta y’abatabazi yo kubahiriza ishyirwamubikorwa rya Jenoside.

Abatutsi bo mu bisesero bagerageje kwirwanaho biranga kubera interahamwe zifashijwe na ex-Far babagabyeho ibitero bikomeye hifashishijwe imbunda na za grenades.

Ibyo byanabaye i Murambi aho bafunze amatiyo y’amazi kugira ngo abatutsi bicwe n’inyota n’inzara. Aha i Murambi ntabwo twabura kuvuga amazina y’abo bicanyi kuko ku isonga haza Col Aloys Simba yunganiwe na bagenzi be nka Capt Faustin Sebuhura na Lt Col Augustin Rwamanywa.

Igihe cyarageze inkotanyi zitsinda abo bicanyi maze abenshi bahungira mu cyahoze ari Zaire ya Mobutu aho bafashwe neza bagahabwa n’ubushobozi bwo kongera gutera u Rwanda ngo batsembe Abatutsi – ibi byagaragajwe n’iyicwa ry’abana bigaga i Nyange bahowe kuba baranze kwibona mu bwoko.

Kuba aba bicanyi bakomeje guhakana ibyo bakoze ku manywa y’ihangu ndetse abafashwe bakaba bayobya uburari ngo imanza zabo zitinzwe, urugero rwa hafi ni Kabuga Félicien uhimba ko atabasha kumva no kwibuka bityo akaba ataburanishwa, bikwiye kwibutsa buri munyarwanda ko urugamba rwo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi rugikomeje.

Abahakana Jenoside yabaye ku manywa y’ihangu bashingira kuki ko ibyayiranze byose byigaragaje? Kugira indangamuntu yerekana ko uri umututsi byari icyaha gikomeye kuva muri 1959 kugeza 1994 kandi binashyigikiwe na Leta zose z’icyo gihe.

Abahigwaga bose nta n’umwe wari ufite intwaro, bose bishwe bazira ko ari Abatutsi kandi abicanyi bamaze gutsindwa bageze muri Zaire itaraba Congo inyigisho zakomeje kuba izo kumara abatutsi, ibintu byakomeje no kugeza kuri iyi saha aho uwo muco wimitswe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi. ibimenyetso byose birahari.

Abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bagomba kumenya ko batsinzwe ari nako bazakomeza gutsindwa. Ibimenyetso birahari kandi byose nibo babyitangiye ku manywa y’ihangu. Abanyarwanda twese tuzakomeza turwanye twivuye inyuma uwashaka wese kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umutesi Grace

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite by’umwanditsi. Umutesi Grace ni umubyeyi akaba na Rwiyemezamirimo uterwa ishema no kuba yarasubijwe agaciro mu gihugu abamukomokaho bari barakavukijwe.

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading