Aho bukera inyota y’ubutegetsi izata ku gasi ‘Rubunzamurizo’ Kambanda!
“Prof” Charles Kambanda, umusambanyi ruharwa akaba n’umwe mu bambari mbarwa umutwe w’iterabwoba wa RNC usigaranye, yongeye kugaragaza ishyari n’urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame.
Ni nyuma y’uko uyu muhezanguni abenshi bita Rubunzamurizo yifashe akanenga ibyemezo by’inama y’abaminisitiri iherutse gushyira mu myanya abayobozi banyuranye barimo Ange Kagame wagizwe umuyobozi wungirije mu kanama gashinzwe igenamigambi n’ingamba mu biro by’Umukuru w’Igihugu.
Mu kiganiro kidafite umurongo Kambanda umaze igihe abundabunda muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiranye n’imburamukoro Jean Paul Turayishimye kuri YouTube, yumvikana arya indimi avuga ko Ange Kagame “nta bushobozi afite bwo kuzuza inshingano mu mwanya yahawe”.
Uretse ishyari n’ubutindi byasaritse Rubunzamurizo Kambanda, birazwi neza ko Ange Kagame umwanya yahawe awukwiye aho abenshi banavuga ko yari yaratinze kuwuhabwa kubera ubumenyi yakuye muri kaminuza zikomeye yizemo hirya no hino ku Isi.
Uyu mubyeyi w’abana babiri bizwi ko mu bumenyi yibitseho yashoje amasomo ya siyansi na politiki mu mwaka wa 2015 muri Smith College iherereye muri i Massachusetts muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Byongeye kandi Ange anafite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘masters’ mu bubanyi n’amahanga (international affairs) yakuye kuri Columbia University, i New York, imwe muri kaminuza zikomeye muri Amerika no ku Isi muri rusange.
Ntibitangaje kubona Kambanda yifata akiha kujora ibyemezo Guverinoma y’u Rwanda ifata cyane ko amagambo yose avuga ayaterwa n’inyota idashira yahoranye yo gushaka ubuyobozi mu Rwanda ariko ntiyagirwa icyizere kubera ko imico n’imyifatire ye ikemangwa.
Nk’urugero, uyu muhezanguni yatorotse ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo kumenya ko yakorwagaho iperereza ku byaha byo gusambanya abakobwa yigishaga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho abo yasambanyaga yabaga yabijeje kubaha amanota.
Soma kandi: ‘Rubunzamurizo’ Kambanda wa RNC yongeye kugaragaza ko akeneye amahugurwa ku miyoborere
Nk’ibisanzwe Kambanda nta neza yifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda, akaba ariyo mpamvu atifuza ko Ange Kagame akoresha ubumenyi n’ubunararibonye bye mu kubaka u Rwanda rwamwibarutse, gusa uyu muhezanguni ibyo avuga byose aba ata inyuma ya Huye kuko ntacyo ateze guhindura ku mahitamo abereye u Rwanda.
Ndayambaje Marc