Varane yafashije Manchester United gutangira neza shampiyona – Uko imikino yagenze
Mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 14 Kanama 2023, hakinwe umukino wa nyuma wo ku munsi wa mbere wa shampiyona y’Ubwongereza, English Premier league, hagati ya Manchester United yari mu rugo ihura na Wolverhampton Wanderers, iyitsinda igitego 1-0.
Ni umukino umutoza wa Manchester United TenHag yari yabanjemo abakinnyi be bose babanza mu mukibuga. Igice cya mbere cyagaragayemo imbaraga nke ku makipe yose kuko cyanaragiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri Manchester United yatangiranye impinduka ikura mu kibuga Lisandro Martinez wari wahawe ikarita y’umuhondo hakiri kare kandi ari mu bwugarizi, hajyamo Victor Lindelof.
Umutoza, Erik ten Hag, yakoze impunduka akuramo Mason Mount na Alejandro Garnacho, ashyiramo Jadon Sancho na Christian Eriksen bafashije ikipe ya Manchester United kwataka cyane, bihita byorohereza umukinnyi Wan-Bissaka wari mwiza ku ruhande rw’iburyo, kuko yaje kuzamukana umupira mu rubuga rw’amahina azamura umupira wagiye ku mutwe wa Raphaël Varane nawe awutera neza mu izamu.
Dore indi mikino ya Premier League uko yageze
Arsenal 2 -1 Nottingham Forest
AFC Bournemouth 1 -1 West Ham United
Brighton & Hove Albion 4 – 1 Luton Town
Everton 0 – 1 Fulham
Sheffield United 0 – 1 Crystal Palace
Newcastle United 5 -1 Aston Villa
Burnley 0 – 3 Manchester City
Brentford 2 – 2 Tottenham Hotspur
Chelsea 1 – 1 Liverpool
Karemera Jean Luc