Ikipe nkuru y’igihugu y’u Rwanda mu kiciro cy’abagore mu mukino wa Volleyball iri muri Cameruni aho yagiye kwitabira igikombe cya Afrika, umukino wayo wa mbere yatsinzwe na Kenya amaseti 3-0.
Iyi kipe yatsinzwe seti ya mbere irushwa kuko Kenya yayitsinze ku manota 25-16.
Mu iseti ya kabiri abakinnyi babashije kwisubiraho bagerageza gutsinda amanota ariko Kenya ikomeza kwihagararaho iyitsinda ku manota 25-20. Mu iseti ya nyuma Kenya nanone yayitwayemo neza iyitsinda kumanota 25-17.
U Rwanda ruri mu itsinda B aho rurikumwe n’ibihugu nka Kenya, Morocco, Uganda, BukinaFaso, na Lesotho.
Karemera Jean Luc

