Site icon MY250TV

Volleyball: U Rwanda rwabonye intsinzi ku mukino wa kabiri w’Igikombe cya Afurika

Ikipe y’Igihugu y’Abagore  yabonye intsinzi ya mbere itsinze igihugu cya Lesotho amaseti 3-0 mu mukino wa kabiri w’igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera i Yaoundé muri Cameroun.

Ni mukino wabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Kanama 2023.

U Rwanda rwinjiye mu kibuga rusabwa kwitwara neza nyuma yo gutsindwa mu mukino wa mbere waruhuje na Kenya amaseti 3-0.

Ikipe y’u Rwanda yagombaga gutsinda kugira ngo ikomeze kugira icyizere cyo kubona itike ya ¼.

U Rwanda rwijiye mu mukino neza kuko barushije iyi kipe ya Lesotho cyane, batsinda iseti ya mbere ku manota 25-4, iseti ya kabiri Lesotho yagerageje gutsinda amanota ariko bikomeza kwaga u Rwanda rwegukana iseti ya kabiri kumanota 25-11, n’iya gatatu 25-7.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2023, u Rwanda rurakina na Bukina Faso saa tatu z’umugoroba.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version