Site icon MY250TV

Volleyball: U Rwanda rwageze muri ½ mu gikombe cya Afurika

Ikipe y’igihugu mu bagore yabonye itike ya kimwe cya kabiri mu gikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera i Yaoundé muri Cameroun.

Ni nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-2 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Kanama 2023.

Wari umukino uryoheye amaso, gusa nubwo u Rwanda rwabonye intsinzi rwari rwabanje gutsindwa amaseti abiri ya mbere. Mu iseti ya mbere amakipe yombi yabashije gutsinda amanota, gusa Algeria iza kuyegukanya ku manota 25-23.

Mu seti ya kabiri abakinnyi b’u Rwanda bagaraje ingufu nke byatumye batsindwa indi seti ku amanota 25-16. Mu maseti abiri ya nyuma ikipe yu Rwanda yaje gushyiramo ingufu nyinshi bituma bazegukana zose ku manota 25-18 na 25-23.

Byatumye kandi hongeraho indi seti y’amanota 16, nayo u Rwanda ruyitwaramo neza rutsinda ku manota 16-14. Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Kanama 2023, nibwo haza gukinwa imikino ya kimwe cya kabiri aho u Rwanda rukina n’ikipe ya Misiri ku saha ya Saa Kumi za nimugoroba.

Ni mu gihe ku rundi ruhande Kenya yo ihura na Cameroon.

Karemera Jean Luc

Exit mobile version