28-07-2026

FDU-Inkingi mu guterekera umunyagitugu Habyarimana “Kinani”!

0

Intagondwa z’interahamwe zo mu gatsiko ka FDU-Inkingi zongeye kumvikana ziramya umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” wategekesheje inkoni y’icyuma u Rwanda ndetse arugusha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byumvikanye mu kiganiro umumotsi w’ako gatsiko uzwi nka Musabyimana Gaspard aherutse gukora aho aba yikomanga mu gatuza ko ubutegetsi bw’umujenosideri ruharwa ‘Kinani’ “bwakoreye abanyarwanda ibyiza byinshi” kurenza ubuyobozi bwahagaritse Jenoside bukanubaka igihugu bundi bushya.

Musabyimana mu kuvuga ayo mahomvu yuririye ku mbwirwaruhame Perezida Kagame aherutse kugeza ku bavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba aho yavuze ko ibihugu byari ku rugero rumwe n’u Rwanda mu myaka 40 ishize ubu byateye imbere inshuro zirenga 400 ugereranyije naho u Rwanda ruri uyu munsi.

Ni ingingo Umukuru w’Igihugu yakomojeho ashaka kugaragaza ko Abanyarwanda bakwiye kureka kwirara maze bagakora cyane aho by’umwihariko badakwiye guta umwanya wabo mu bitabateza imbere.

Aho igihugu kigeze mu myaka 29 habonetse ubwigenge bw’ukuri harivugira kuko Abanyarwanda batejwe imbere mu ngeri zose. Nk’urugero uhereye ku bumwe bw’Abanyarwanda nyuma yaho igihugu gisenywe ndetse abarenga miriyoni bakicwa, ubu ikigeri cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kiragera kuri 94.7%.

Imibereho myiza y’Abanyarwanda yimirijwe imbere, ibikorwaremezo, ubukungu butajegajega bwarubatswe, ubusugire n’umutekano nabyo ntibyasigajwe inyuma n’ibindi.

Soma kandi: Uburyo RPF-Inkotanyi yavanye u Rwanda ibuzimu ikarushyira ibuntu

Ibigarasha n’interahamwe byiha gukuba na zero aho ubuyobozi bwiza bwishyiriweho n’abaturage bugejeje igihugu ni ukwigiza nkana.

Kuba Abanyarwanda bishyira bakizana mu gihugu cyabo, ntawe ukibuzwa uburenganzira bwe kubera ubwoko runaka ndetse iterambere rigera kuri bose ni igitego cy’umutwe ubuyobozi burangajwe imbere na Paul Kagame bwatsinze ibipinga byose.

Icyo bakwiye kumenya ni uko aho u Rwanda rugeze hivugira naho abashaka kubikuba na zeru ni ukuburana urwa ndanze.

Muvunyi Balthazar

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading