Ingabire Victoire ageze aho yifuza kubona u Rwanda rwuzuyemo abasinzi, gusa izi nzozi ntazazikabya!

Umuhezanguni Ingabire Victoire Umuhoza noneho yumvikanye ajora ubukangurambaga bwa ‘Tunyweless’ bugamije gushishikariza Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kunywa mu rugero ibisindisha.
Ibi uyu muhezanguni wiyeguriye amacakubire n’iterabwoba yabigaragarije mu kiganiro kidafite epfo na ruguru aherutse guha umuzindaro rutwitsi wa YouTube asanzwe atera inkuru ngo umufashe gucengeza amatwara ye mu Banyarwanda.
Mu magambo agaragaza gusa ko atishimira aho leta y’u Rwanda igejeje abanyarwanda, uyu mugore w’umugome yumvikanye agoreka igosobanura nyacyo cya buriya bukangurambaga aho yazanagamo ingirwapolitike ye yubakiye ku bintu bya baringa gusa.
Mu byumvikana, uyu muhezanguni usanzwe utifuriza ineza u Rwanda noneho yifuza kurubona rwuzuyemo abasinzi kugira ngo akomeza avuge ko Leta y’u Rwanda yananiwe kwita ku baturage ishinzwe, gusa ibi ntabyo azabona cyane ko iyi Leta yamaze kubona ikibazo ikaba yaranakivugutiye umuti.
Muri Nyakanga uyu mwaka nibwo Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE yatangije ubukangurambaga bwa #TunyweLess aho magingo aya bukomeje gutanga umusaruro hirya no hino mu gihugu.
Ndayambaje Marc