Site icon MY250TV

FDU-Inkingi na Jambo ASBL mu migambi mibisha yo guhindanya isura y’u Rwanda kubera amatora, gusa ntibizabahira!

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu n’abadepite ateganyijwe umwaka utaha, intagondwa z’interahamwe zibumbiye muri gatsiko FDU-Inkingi n’aka Jambo ASBL zo zasizoye muri gahunda yo gusebya no guharanika ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango RPF-Inkotanyi.  

Ni ibo abo banzi b’amahoro bakorera ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye cyo kimwe no mu bitangazamakuru bibiba urwango bisanzwe bitambutsa ibitekerezo by’ubuhezanguni bisenya ibyo Abanyarwanda bagezeho mu myaka 29 ishize.

Amakuru yizewe agera kuri MY250TV yemeza ko mu mezi ashize abayoboke ba FDU bayobowe na Kayumba Placide bakoze inama yari igamije gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijwe muri nteko rusange yabo harimo gushyira imbaraga zose n’ubushobozi ku mbuga nkoranyambaga bagaharabika u Rwanda – ibintu bigomba kugirwamo uruhare runini n’abasanzwe bakoresha izo mbuga.

Muri abi harimo umunyamabanga w’uyu mutwe wa FDU Rwalinda Pierre Celestin, “Visi Perezida wa kabiri Theophile Mpozembizi, interahamwe kabombo zirimo Ndereyehe Charles, Bukeye Joseph n’abandi benshi bahagurukiye gukwiza ibinyoma no guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda.

Abambari ba FDU na Jambo bakomeje kandi gukorana n’abahezanguni b’abazungu basanzwe bazwiho gukwiza inyandiko zisebya Perezida Kagame cyane ko yamaze kwemeza ko ari umukandida muri ariya matora.

Ku rundi ruhande, kuba nta mukandida ziriya nterahamwe zifite ushobora guhatana na Perezida Kagame, icyo zishyize imbere ni ugusebanya bibwira ko hari icyo bizatanga ariko baribeshya cyane.

Icyo izi nyangabirama zigamije ni uko ubuyobozi bw’u Rwanda “bwahinduka” ariko icyo birengagiza ni uko ntawe uhindura ikipe itsinda, bakwiye kumenya kandi ko niba badashaka ko Perezida Kagame yongera kuyobora bazazane umukandida wabo maze ahangane nawe niba bumva koko bashoboye.

Ikindi aba bakwiye kumenya ni uko amatora azaba ndetse n’Abanyarwanda biteguye guhundagaza amajwi yabo kuri Perezida Kagame, akaba ari yo mpamvu ibyo barimo byose bari guta inyuma ya Huye.

Mugenzi Félix

Exit mobile version