Jambo ASBL agatsiko k’abahezanguni bakomoka ku nterahamwe kabombo, kongeye gutora abayobozi bako batarimo Leon Habyarima, umuhungu w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani” wari umazemo umwaka.
Tariki ya 28 Ukwakira 2023 nibwo habaye inama rusange y’aka gatsiko yari igamije gushyiraho komite nshya no kwirukana bamwe mu bari bari muri komite icyuye igihe “ku mpamvu z’umusaruro mucye” nk’uko isoko y’amakuru ya MY250TV ibitangaza.
Komite icyuye igihe ari nayo yabarizwagamo uriya muhungu wa Kinani yari iyobowe na Mugabowindekwe Robert, umuhungu w’interahamwe kabombo Lt Col Ephrem Rwabalinda wagiye mu Bufaransa kugurira Leta y’abicanyi intwaro zo gutsemba Abatutsi.
Igisekeje kandi cyerekana ihuzagurika ry’aka gatsiko ni uko ubwo batoraga komite umwaka ushize bari bayihaye manda y’igihe cy’imyaka ibiri, ariko nyuma y’umwaka umwe bahise bakora inama yo gushyiraho indi komite nshya bamaze kwirukana Leon Habyarimana.
Muri Komite nshya yatowe iyobowe n’umuhezanguni Norman Ishimwe Sinamenye, uyu akaba ari we wenyine ubarizwa muri Jambo ASBL nyamara ababyeyi be batarijanditse muri Jenoside.
Uyu Sinamenye yandujwe na bagenzi be bahuriye mu Bubiligi bamutamika urwango – ibintu yapfuye n’ababyeyi be cyane ko bamujije kuba muri Jambo ASBL ariko aranga ababera ibamba.
Komite iyobowe n’uyu muhezanguni hagaragaramo kandi Robert Mugabowindekwe, Ruhumuza Mbonyumutwa uyu akaba umwuzukuru wa Mbonyumutwa Dominiko Sekukuru w’interahamwe, harimo kandi abashya bazanyemo barimo Alain Imena ndetse na Marie-Odile Umutesi.
Soma kandi: Abambari ba Jambo ASBL bikoreye akeso k’ipfunwe badashobora gutura – Dore impamvu
Mu migabo n’imigambi iyo komite nshya itarimo mwene Kinani izanye harimo gukomeza gukwiza ibihuha no gusebya u buyobozi bw’u Rwanda gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyihakana ndetse no gukoma mu nkokora amatora rusange ateganyijwe umwaka utaha mu Rwanda.
Iyi Komite nshya ya Jambo ASBL nayo ntacyo izigera igeraho mu migambi mibisha yabo yo gusebya u Rwanda no kuruharabika.
Mugenzi Félix

