Nahimana Thomas, umuhezanguni wirukanwe mu gipadiri akaba amaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda, yinyuzemo mu mvugo maze yemeza ko interahamwe zo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR zigiye kumara imyaka 30 zica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ibi Nahimana yabivugiye kuri YouTube mu kiganiro yatambukije kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023, gusa byatunguye benshi mu bakurikiye icyo kiganiro cyane ko uyu muhezanguni asanzwe amenyereweho gusingiza FDLR by’umwihariko muri iki gihe ikorana bya hafi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Umunyarwanda yabivuze neza ko “umusazi arasara akagwa ku ijambo”, si ibanga ko FDLR ibangamiye imibereho y’Abatutsi bo muri Congo aho ikomeje kubica umusubirizo mu mugambi mubisha wayo wo gusubukura Jenoside cyane ko mu myumvire y’abayobora uyu mutwe “Abatutsi bagomba kwicwa bakarangira ku Isi yose”.
N’ubwo kuri iyi nshuro Nahimana yavuze ukuri ntabwo bihagije kuko akwiye no gutera intambwe maze agasaba imbabazi Abanyarwanda kubera ibitekerezo bye by’ubuhezanguni aho adasiba kubiba amacakubiri ari nako ahakana ndetse agapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Biraro Ernest

