Site icon MY250TV

Jambo ASBL, interahamwe n’inshuti zazo mu bukangurambaga bwo gukusanyiriza FDLR inkunga

Agatsiko k’intagondwa zikomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda kazwi nka “Jambo ASBL” gafatanyije n’izindi nterahamwe zihishe mu Bubiligi bateguye igikorwa cyo gukusanya inkunga yo koherereza umutwe wa FDLR babeshya ko ari igikorwa cyo gufasha abana b’impunzi mu burasirazuba bwa Congo.

Ni igikorwa kandi kirimo n’abahezanguni b’abazungu basanzwe bakorana na kariya gatsiko mu murongo ugayitse kiyimeje wo guhakana no gupfobya ubutitsa Jenoside yakorewe Abatutsi cyo kimwe no guhungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Soma: Jambo ASBL yadagazwe nyuma y’uko FDLR ihawe nyirantarengwa yo kuba yashyize intwaro hasi

Jambo ASBL n’abafatanyabikorwa bayo batekereje gukusanyiriza FDLR ubufasha nyuma y’aho igisirikare cya Congo (FARDC) na Leta ya Congo bitangaje ko byitandukanyije n’uriya mutwe w’iterabwoba banaburira umusirikare uwo ari we wese uzafatwa akorana na wo ko azahanwa.

Icyo gikorwa biteganyijwe ko kizaba kuri uyu wa 2 Ukuboza 2023 ndetse banamaze iminsi bakitegura ndetse banashishikariza interahamwe n’abambari bazo kuzitabira aho kizabera mu Bubiligi.

Si ubwa mbere Jambo itanze ubufasha kuri FDLR bwaba ubw’amafaranga, kubagurira intwaro n’ibindi kuko hashize igihe udutsiko tw’interahamwe ziri mu Bubiligi no mu bihugu butandukanye bishyira hamwe bagafasha uyu mutwe w’iterabwoba.

Mu bufasha izi nyangabirama zigenera FDLR harimo amafaranga yo kugura intwaro n’ibindi bikoresho by’intambara dore ko bafata uyu mutwe nk’umucunguzi babo bazabafasha guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bakagaruka kurangiza ibyo basize batarangije.

Soma kandi: Akumiro ni amavunja!! Imiyugiri ya Jambo ASBL yasizoye mu icengezamatwara rigamije kweza FDLR

Mu matanganazo bamaze iminsi basohora mu bijyanye n’ubukangurambaga bw’icyo gikorwa kandi bavuga bazifatanya n’inshuti zabo zirimo bamwe mu bazungu bazwiho kuba bakorana n’interahamwe barimo uwitwa Peter Verlindern uyu akaba azwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyigikira FDLR.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka abagize Jambo ndetse na FDU inkingi bashinze ikiswe “all for Rwanda” bavuga ko kigamije “kuvugira no gutera inkunga impunzi ziri mu burasirazuba bwa Congo.”

Byari nyuma y’aho umutwe wa M23 wari umaze gusenya ibirindiro byinshi bya FDLR, aha babonaga ko birangiye bishyira hamwe maze batera inkunga uyu mutwe gusa ntacyo byigeze bitanga.

Bamwe mu bashinze Jambo barimo Placide Kayumba na Mugabowindekwe Robert mu mwaka wa 2014 bagiye muri Congo guhura n’ubuyobozi bukuru bwa FDLR aho babushyiriye n’inkunga kugira ngo bakomeze bakorane bahungabanya ubusugire bw’u Rwanda.

Izi nterahamwe n’abazikomokaho bakwiye kumenya ko imigambi yabo bafite imyaka 30 ishize ntacyo barageraho kandi n’indi myaka ntacyo bazageraho, rero bashatse bashyira hasi umupira bagatuza.

Mugenzi Félix

Exit mobile version