Site icon MY250TV

Abajenosideri n’interahamwe mu kiriyo cya Bucyibaruta mu gihe icya Rukokoma n’icya “Col” Ruhinda kitararangira !

Amakuru atangazwa n’umuryango wa Laurent Bucyibaruta, umujenosideri kabombo wahoze ari Perefe w’icyari Perefegitura ya Gikongoro, arahamya ko yapfuye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Ukuboza 2023, uyu muryango ukaba by’umwihariko uri gusaba ubufasha bwo kumushyingura.

Bucyibaruta yapfiriye mu Bufaransa, igihugu yari yaratorokeyemo ubutabera bw’u Rwanda, gusa cyaramufashe kimuburanisha ndetse kimuhamya uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yakatiwe gufungwa imyaka 20 ariko akaba yari aherutse gufungurwa by’agateganyo kubera uburwayi.

Uru rupfu rubaye mu gihe nta n’icyumweru gushize interahamwe zikibundabunda i Burayi zitangiye ikiriyo cyatewe n’imfu z’impurirane zirimo urwa Twagiramungu Faustin “Rukokoma” waguye mu Bubiligi n’urwa “Col” Ruvugayimikorere Protogene wari mu buyobozi bukuru bw’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, uyu yapfiriye mu mashyamba ya Congo.

Hari n’abandi bajenosideri bakomeye bapfuye muri uyu mwaka, basize icyuho gikomeye mu icengezamatwara ryo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi.

Muri nyakanga uyu mwaka humvikanye indi nkuru y’urupfu rw’umujenosideri wari somambike wa Kinani Lt Col Aloys Simba, uru rupfu kandi rwatangajwe mu gihe hari hashize ikindi gihe kitageze ku kwezi hapfuye undi mwicanyi ruharwa wahamwe n’ibyaha bya jenoside ari we Lt Col Tharcisse Muvunyi.

Impfu nk’izi zikurikirana zikwiye gutanga ubutumwa bukomeye bukomanga imitima y’abicanyi bagenzi babo ko nabo iherezo ari ugupfa bakabasanga ikuzimu.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version