Umwaka wa 2023 urangiye ni umwe mu yo Ibigarasha – abanyabyaha bananiwe kubahiriza amahitamo u Rwanda rwimirije imbere yo kubazwa inshingano bituma batorokera ubutabera hirya no hino ku Isi, batazabigirwa kuko wababereye imfabusa.
Ni umwaka waranzwe no guhuzagurika gukomeye no gucikamo ibice kwa hato na hato muri izi nyangabirama ndetse n’imigambi yabo mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ntiyige igerwaho.
Tariki ya 15 Mutarama 2023, Kayumba Nyamwasa ufatwa nk’umugaba mukuru w’ibigarsha yakoze ikiganiro ku muzindaro wa YouTube w’umutwe w’iterabwoba wa RNC – agatsiko gasanzwe kabarizwamo benshi mu bigarasha, gusa ubwo yabazwaga icyerekezo afitiye uyu mutwe yabuze icyo asubiza.
Ubwo umwaka wa 2023 wari ugeze hagati, Kayumba wari umaze kumenya ko umutwe we wa RNC uri mu marembera yasubiye kuri YouTube maze si ugutukana bya gishumba kabarahava ibi byose yabikoraga kugira ngo ahishe umwotsi kubera umuriro wari urimo kwaka mu bayoboke be mbarwa.
RNC yacitsemo ibice ubugira gatatu
Nyuma y’aho umuriro wakiye mu bayoboke mbarwa ba RNC aho bikomaga uburiganya, ubusambo n’igitugu bakomeje gushyirwaho na Kayumba, tariki ya 9 Ukwakira 2023 uyu mutwe wafashe umwanzuro wo kwirukana abayobozi batandatu bavugaga rikijyana.
Itangazo RNC yageneye abayoboke mbarwa isigaranye risobanura ko mu birukanwe harimo Frank Ntwali, uyu ni umwishywa wa Kayumba akaba kandi yari akuriye uyu mutwe muri Afurika y’epfo ndetse ahagarirariye n’urubyiruko rw’uwo mutwe.
Harimo kandi Robert Mukombozi wari uherutse kwirukanwa ku butaka bwa Uganda akaba yari ahagarariye RNC mu Bufaransa, Faustin Rukundo wari umuyoboke mu Bwongereza.
Hari kandi Dr. Jeniffer Rwamugira wari umuyoboke w’uyu mutwe muri Afurika y’epfo, Mushimiye Jean Pierre wari umuyoboke mu Bwongereza ndetse na Bisamaza Laurent wari ukuriye uyu mutwe mu Bufaransa.
Abirukanwe nabo birukanye Kayumba!
Nyuma y’iminsi ine gusa birukanwe, tariki ya 14 Ukwakira 2023 abirukanwe barangajwe imbere na Frank Ntwali, muramu wa Kayumba Nyamwasa barateranye bakora inama yemerejwemo uriya mugambi wo kwirukana uwahoze ari sebuja wabo.
Bahise batangaza ubuyobozi bushya bwa RNC bukuriwe na Frank Ntwali nk’umuhuzabikorwa mukuru, Faustin Rukundo, umuhuzabikorwa wa mbere wungirije, Dr Jennifer Rwamugira, umuhuzabikorwa wa kabiri wungirije.
Kayumba yirukanwe bidasubirwaho muri RNC
Nyuma yo kumara imyaka 13 yose ahigira guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda tariki ya 22 Ugushyingo 2023 igice cya RNC cyari cyarasigaye kuri Kayumba cyatoye ubuyobozi bushya butarimo uyu mugabo biyemeza kumushyira ku ruhande n’ubwo abenshi bemeza ko azajya akorera mu gikari ariko ubu nta mbaraga agifite ku byemezo bya RNC dore ko yamaze gucikamo ibice
Ibigarasha naTshisekedi
Nyuma y’aho ibyo gucamo ibice mu Banyarwanda byanze, ndetse bakanabura aho bamenera bahungabanya umutekano w’u Rwanda, ibigarasha birangajwe imbere n’abahoze muri RNC bisunze Perezda wa Congo Tshisekedi wari umaze gutangaza ko azakora ibishoboka byose agakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi byakurikiwe n’inama zitandukanye Tshiskedi yagiye akorana na bamwe muri abo bayoboke gusa nabyo umwaka urangiye ntacyo bitanze.
Ku wa 22 Gicurasi 2023 Tshisekedi mu biro bye i Kinshasa yakiriye ikigarasha Gasana Eugene Richard uhagarariye iryo gobe ry’imburamukoro maze baganira ku cyakorwa n’uburyo agiye kubatera inkunga yo kwishyira hamwe maze bagahirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ibi biganiro bya Tshisekedi n’iri gobe ry’imburamukoro umwaka wa 2023 urangiye ntacyo bagezeho
Tshisekedi yatumiye ibigarasha birangira babirwaniyemo
Tshisekedi muri Nyakanga yatumije inama yagombaga kumuhuza n’ibigarasha i Kinshasa, iyo nama yaje gusubikwa ku munota wa nyuma byatewe n’impamvu zirimo umwiryane ukomeye no kutumvikana ku ruhande rw’agatsiko k’abiyita ko barwanya u Rwanda.
Ni inama yagombaga kwitabirwa by’umwihariko mu buryo bw’imbonankubone na bamwe mu ntoranywa z’ako gatsiko barangajwe imbere na Rubunzamurizo Kambanda, Gasana Richard-Eugene n’abandi ahanini bagombaga guturuka muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu bitandukanye by’i Burayi.
Muri make uyu mwaka wa 2023 kimwe n’indi yawubanjirije wabaye igihombo ku bigarasha bihora bisumira guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse n’utaha wa 2024 ntacyo bazageraho
Mugenzi Félix

