19-05-2024

Gen Neva mu kugera ikirenge mu cya Tshisekedi, gusa imigambi mibisha yabo ku Rwanda ntizabahira!


Perezida wu Burundi, Maj Gen Ndayishimiye Evariste Neva kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2024 ubwo yari i Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko ashaka gufasha urubyiruko rw’u Rwanda gukuraho ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.


Ayo magambo arahura neza nayo Perezida Tshisekedi Felix wa Congo yatangaje umwaka ushize, bikaba bishimangira ko ubu Ndayishimiye yiyemeje kugera ikirenge mu cye mu mugambi bahuriyeho wo guhungabanya u Rwanda ndetse nakarere.


Soma kandi: Gen Neva  wu Burundi yafunze imipaka imuhuza nu Rwanda agamije gushimisha Tshisekedi

Ndayishimiye na Tshisekedi bagamije gusa kwegeka ku Rwanda ibibazo ibihugu byabo byatejwe nimiyoborere yabo idashinga cyane ko bombi bananiwe kuyobora none ubu ibihugu byabo bikaba biri mu manga y’ubukene n’ibibazo by’umutekano.


Ndayishimiye asigaye yiriza ko u Rwanda “rutera inkunga” umutwe witwaje intwaro wa RED-TABARA “ukorera mu Rwanda”, ni mu gihe nyamara ukuri guhari kandi kwananyomojwe na Congo Kinshasa ubwayo ari uko uwo mutwe ukorera muri Congo ndetse uheruka gutera mu Burundi ari ho uturutse.


Na none kandi amagambo ya Ndayishimiye arashimangira ibikorwa bigamije guhembera jenoside ndetse nimbwirwaruhame zibiba urwango mu bufatanye afitanye numutwe witerabwoba wa FDLR.


Aho guhangana nibibazo byamunze ubukungu bwigihugu cye Ndayishimiye ashishikajwe no kubiba urwango rushingiye ku moko akorana na FDLR ndetse na FLN, iyi mitwe yose ikaba ihuriye ku cyita rusange cyo kwica abatutsi bo mu karere kibiyaga bigari, ikindi nuko bose banahuriye ku mugambi wo guhungabanya u Rwanda.


Amagambo ya Ndayishimiye kandi atiza umurindi amagambo yatangajwe na Tshisekedi ubwo yahuraga nurubyiruko rugera kuri 200 ku biro bye, ubirebye neza ni iyo nyandiko yo mu myaka ibiri ishize yateruye uko yakabaye kuko nawe yari yibanze ku kurukangurira ndetse arwizeza ko yiteguye kurufasha kubohora u Rwanda bakabukiza ubutegetsi yita bubi.


Ibyo aba bombi batangaje hatagize igikorwa bishobora kuzashora akarere mu yindi jenoside yibasira abo mu bwoko bwabatutsi.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading