Site icon MY250TV

FDU-Inkingi mu kwikirigita igaseka yitwaje inyandiko mpimbano isiga icyasha u Rwanda

Hai itangazo ry’irihimbano bivugwa ko ari irya Ambasade y’Amerika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryiriwe ricicikana ku mbunga nkoranyambaga ku wa 6 Gashyantare 2024 rivuga ko imirwano iri muri icyo gihugu igomba guhagarara ndetse “n’ingabo z’u Rwanda zikava muri icyo gihugu.”

Isizuma MY250TV yakoze rigaragaza ko ririya tangazo ritigeze ribaho aho ryacuzwe n’abacengeza amatwara y’ubutegetsi bwa Kinshasa, gusa ni ryo ryatumye imburamukoro zo muri FDU-Inkingi ziyobowe n’umumotsi w’ako gatsiko Musabyimana Gaspard bavuza induru bavuga ko “Kagame iminsi ye yo kwinangira yamushiranye kuko Amerika yamuhagurukiye.’’

Agatsiko ka FDU-Inkingi kari mu bashinja u Rwanda guteza umutekano mucye muri Congo, nyamara umutwe wabo w’Abajenosideri wa FDLR niwo wayogoje akarere. Abagize uyu mutwe kuva bahungira ubutabera muri Congo ndetse bagashyirwa ku ibere n’ubutegetsi bw’icyo gihugu bwashakaga kwikiza Abanyekongo b’Abatutsi wakomeje kubica urubozo ndetse mu bihe bitandukanye banagaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda byahitanye ubuzima bw’inzirakarengane.

Bizwi neza ko nta musirikare w’u Rwanda uri kurwana muri Congo kuko intambara iriyo itareba u Rwanda ahubwo iri hagati y’mutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo, aho barwana basaba ko ubutegetsi bw’icyo gihugu bwabaha agaciro ndetse bukabemera nk’abandi banyagihugu bose.

Iyi ntambara ya M23 n’ingabo za Congo, FARDC, zifatanyije na FDLR ndetse n’abicanshuro b’i Burayi, ibihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda byagiye bitanga umusanzu biganiro ngo barebe ko hari icyakemuka ariko ubutegetsi bwa Tshisekedi bukumvira inama buhabwa mu gutwi kumwe zigasohokera mu kundi aribyo bituma ibibazo by’umutekano bigumaho.

Ibi rero udutsiko tw’imburamukoro nka FDU-Inkingi tubirenza ingohe ahubwo tugashaka gushyira ibibazo byose biri mu Akarere ku Rwanda. Nta musirikare w’u Rwanda uri kubutaka bwa Congo cyane ko nta n’uwo barahafatira, abambari ba FDU-Inkingi baravomera mu rutete.

Muvunyi Balthazar

Exit mobile version