Site icon MY250TV

Abatamutwe ba FDU-Inkingi/FDLR bakomeje kwikirigita bagaseka!

Ku itariki ya 8 na 9 Ugushyingo 2025, intagondwa z’interahamwe, abajenosideri n’abahezanguni bihishe hirya no hino i Burayi bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi bongeye gucurangira abahetsi  binyuze mu kiswe ‘kongere idasanzwe’ yabaye yifashishijwe ikoranabuhanga.

Nk’uko bisanzwe izi mburamukoro zisaziye ubusa aho zirirwa mu bujajwa n’amatiku, muri iyo kongere zakwije ibinyoma ngo zirakora ubukangurambaga ariko nta kindi ziba zigamije kitari ugukwirakwiza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside zihishe mu mutaka w’ingirwapolitike zibeshya ko ziharanira.

Mu ngirwajambo ryavuzwe n’interahamwe Placide Kayumba usanzwe uyobora aba basazi yifashe akwirakwiza ibinyoma ku Rwanda nuko avuga ko “ni rwo ruri inyuma y’intambara iri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demorasasi ya Congo” ndetse arushinja “ibyaha byibasira inyokomuntu muri icyo gihugu”.

Mu kuri gusanzwe kuzwi ni uko izi nterahamwe n’ibigarasha nta kindi kibatunze uretse gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda dore ko ari nacyo kibatunze magingo aya, dore ko birirwa bavuza induru ku mizindaro ya za YouTube bashaka twa ‘views’ kugira ngo babone icyo bashyira mu bifu byabo bituzura.

Ku rundi ruhande umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera muri Congo ndetse unakorana bya hafi na Tshisekedi ndetse n’igisirikare cye cya FARDC ukanashyigikirwa bikomeye n’izi nterahamwe zo muri FDU-Inkingi niwo uri ku ruhembe mu guteza akaduruvayo, kwica no kumenesha Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda by’umwihariko Abatutsi.

Abambari b’aka gatsiko bihandagaje bavuga ko bifuza ifungurwa ry’umuhezanguni w’umugome Ingabire Victoire Umuhoza basanzwe bita “imfungwa ya politike izira ubusa”.

Ingabire afunzwe azira ibyaha bitandatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga leta y’u Rwanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Mu yandi manjwe kandi yuzuye gucurangira abahetsi Interahamwe Placide Kayumba yahamagariye urubyiruko rw’u Rwanda n’urwo muri Diaspora kubiyungaho bakubaka u Rwanda rwiza bifuza kuko bafite icyo barwanira.

Urubyiruko rw’u Rwanda ruzi neza ubuyobozi bwitoreye kandi ntiruhwema kwerekana ko rushyigikiye ubu buyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame dore ko buhora bushaka icyaruteza imbere, nta mwanya kandi rufite wo kwisunga abahora bagambiriye gusenya u Rwanda ngo barusubize aho Inkotanyi zarukuye imyaka 31 ishize.

Aba basazi bibumbiye mu gatsiko k’interahamwe ka FDU-Inkingi nta kindi barimo kitari uguta umwanya gusa.
 
Mukobwajana Linda

Exit mobile version