Site icon MY250TV

Intagondwa za FDU-Inkingi zongeye kwikirigita ziraseka!

Kuva ku itariki ya 31 Mutarama kugeza 1 Gashyantare 2026, intagondwa z’interahamwe, abajenosideri n’abahezanguni bihishe hirya no hino i Burayi bibumbiye mu gatsiko ka FDU-Inkingi bongeye kwikirigita baraseka binyuze mu kiswe ‘kongere idasanzwe’ yabereye i Buruseli mu Bubiligi.


Izi mburamukoro zisaziye ubusa aho zahisemo kwirirwa mu bujajwa n’amatiku, muri iyo ngirwa-kongere zakwije ibinyoma, ziha imigabo n’imigambi iterekeranye gusa biba bizwi ko ziba zigamije gukwirakwiza amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside zitwaje ingirwapolitike zibeshya ko ziharanira.


Muri ubwo busazi, inyangabirama za FDU zagarutse ku nzozi zipfuye zihoramo nuko zisaba abazikurikira buhumyi ko bakwiye gukomeza kuzishyigikira mu mugambi w’ubwiyahuzi zifite wo “gukuraho ubuyobozi bubi bwa FPR-Inkotanyi”, ikintu cyatumye zihabwa urw’amenyo ku mbugankoranyambaga.


Icya mbere, mu by’ukuri ibyo abagize aka gatsiko k’abagizi ba nabi barimo byo kwikomanga mu gatuza ni inzozi badashobora gukabya.


Izo nzozi bazirota bazifata nk’uburyo bwo kwihimura kuri uyu muryango wa FPR-Inkotanyi bitewe n’umujinya ko wabakomye mu nkora maze ugahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi bateguye ndetse bagira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa.


Icya kabiri, aka gatsiko kandi iyo karota izo nzozi kaba kishingikirije umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe ahanini n’interahamwe n’abajenosideri bihishe mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.


Aka gatsiko gasanzwe gaha ubufasha FDLR.


Izi ntagondwa kandi zakoze ikinamico y’amatora aho Perezida yabaye umuhezanguni Rwalinda Pierre Celestin, umugabo wihebeye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse no guharabika no gupfobya ingabo zari iza RPA-Inkotanyi zahagaritse Jenoside zinabohora igihugu.


Uyu muhezanguni avuka mu Majyaruguru y’u Rwanda, mu Mudugudu wa Gatongo, Akagari ka Gashyamba, Umurenge wa Janja ho mu Karere ka Gakenke, akaba ari mu cyahoze ari Komini Gatonde, Segiteri Kivune. Ni mwene Rukaza na Bizagwira.


Kuri ubu, Rwalinda, yihishe mu Bufaransa aho abana n’uwo bashakanye Febronie Nyiranganizi.


Rwalinda yashatse mu muryango w’abateguye banashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko uriya mugore we ari umwana wa Ruzinge, interahamwe kabombo yamaze Abatutsi muri Komini Gatonde na Janja, akaba kandi yari umwizerwa w’ “Akazu”. 


Kugeza magingo aya, Rwalinda wiyemeje guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ashizemo umwuka, avoma ingengabitekerezo ya MRND na CDR kuri sebukwe kuko bari inshuti cyane, mu guhakana Jenodide kandi Rwalinda aba ashyigikira umugore we Febronie Nyiranganizi.


Abambari ba FDU-Inkingi bakwiye gushyira mu mitwe yabo ko imigambi mibisha yabo bafite ku Rwanda itazigera na rimwe igerwaho. Abanyarwanda bahagaze ku bumwe bwabo!
Mukobwajana Linda

Exit mobile version