Site icon MY250TV

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwasanze ibyo gutera u Rwanda ari nko gukirigita inkuba

Hambere aha ubwo Tshisekedi yiyamazaga yakunze kugaruka ku cyifuzo cyo gutera u Rwanda, aho yivugiye ko muri Goma niharamuka haguye igisasu cya M23 azasaba imitwe yombi y’ inteko ishinga Amategeko kumuha uburenganzira bwo gushoza intambara ku Rwanda.

Kuri ubu, biciye mu muvugizi wa guverinoma ye akaba na Minisitiri w’Itangazamakuru, Patrick Muyaya, yisubiyeho mu mvugo maze agaragaza ko ibyo gutera u Rwanda byari igikangisho cyakoreshejwe kugirango higarurirwe imitima y’abanyekongo.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru i Kinshasa, ku iya 6 Gashyantare 2024, Minisitiri Muyaya yibukijwe ko hari igisasu cyatewe hafi ya Goma, ndetse bikemezwa ko ari M23 yagiteye. Aha, umunyamakuru yamubajije impamvu Tshisekedi atarasaba inteko ye uburenganzira bwo gutera intambara.

Muyaya yagaragaje ko ibyo Tshisekedi yavuze yiyamaza ko azatera u Rwanda bitabashobokera. Aho yavuze ko igihugu kikiri mu nzira yo kwisuganya cyubaka inzego nshya.

Ati: “Ntabwo twashoza intambara. Murabizi ko turi mu cyiciro cyo gushyiraho inzego nshya. Perezida wa Repubulika yarabyifuje ariko hashingiwe ku Itegeko Nshinga ntabwo twabikora. Ibyo ntabwo byaba muri iki gihe.”

Ibi byaje bikurikira ibyo minisitiri w’ingabo, Jean Pierre Bemba, yavuze avuye mu nama y’abaminisitiri yateranye ku iya 2 Gashyantare 2024 aho, yiyemereye ko ingabo za FARDC n’ imitwe bafatanyije byananiwe gutsinsura umutwe wa M23. Ibintu bishimangira ubu butegetsi bwananiwe umutwe umwe butabasha igihugu.

Soma kandi: Ubutegetsi bwa Tshisekedi bwabereye u Rwanda itongo ryuzuyemo ibyatsi! 

Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa Congo bemeza ko ubu butegetsi bwa Tshisekedi buzi neza ko ikibazo cya M23 ari ikibazo kibureba. Ndetse ko ibyo gutera u Rwanda byari cyabakanga yo kugirango bigarurira imitima y’Abanye-Congo mu matora.

Mutijima Vincent

Exit mobile version