Site icon MY250TV

“Padiri” Nahimana yongeye gushimangira ubujiji bwamwokamye, avanga amasaka n’amasakaramentu mu nyandiko idafite umutwe n’ikibuno!

Nahimana Thomas wiyita “padiri” mu gihe nyamara yirukanwe mu gipadiri kubera imigirere idahwitse ubu noneho yongeye yasizoye ngo arifuza kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.

Uko gusizora kwe yongeye kugushimangira ubwo yandikaga ibaruwa yuzuye ibinyoma ayandikira Sena y’u Rwanda asaba kwiyamamaza mu matora ateganyijwe uyu mwaka. Gusa nkuko bisanzwe nta kindi cyaba cyiyuzuyemo uretse ibinyoma cyane ko yasaritswe no kubeshya.

Aho Nahimana abera injiji ni ukuntu yandikiye Sena y’u Rwanda nk’aho ariyo ifite amatora mu nshingano. Ubwo wakwibaza uwo mu “perezida” utanasobanukiwe uko inzego zikora uko yayobera ama milliyoni y’abantu.

Mu busanzwe Nahimana anafite ubusembwa mu Rwanda burimo ubujura, gupfobya no guhakana jenoside yakorewe abatutsi. Nta muyobozi umurimo kuko nta kindi yakora uretse gusubiza u Rwanda mu kangaratete.

Umukuru w’Igihugu yigeze no gutangaza ubupfayongo bwa Nahimana mu kiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) avuga ko iminsi y’igisambo Nahimana ibaze nawe akagezwa mu Rwanda ubutabere bugakora akazi kabwo.

Soma kandi: Andi mabanga mutamenye kuri “Padiri” Nahimana woretswe n’urwango no gukunda ingutiya z’abagore

Mu ibaruwa Nahimana yandikiye Sena yagaragajemo ibinyoma nk’ibisanzwe ko impamvu Abanyarwanda bashaka ko yiyamaza ari uko “barambiwe ubutegetsi bwa RPF-Inkotanyi”.

Muri iyo baruwa idafite umutwe n’ikibuno Nahimana agaragazamo ukwicinya icyara ko ashyigikiwe n’Abanyarwanda baba mu mahanga (Diaspora) yirengagije ko abo Banyarwanda baha agaciro ubwo buyobozi aho banashyiriweho “Rwanda Day” ngo bareke gusigazwa inyuma mu kumenya gahunda z’igihugu.

Abanyarwanda kandi baba mu mahanga banafite uruhare runini mu guteza imbere u Rwanda aho amadevize binjiza amaze kwiyongera ku rwego rushimishije aho baba bishimiye gushora imari mu rwababyaye.

 Hagati ya 2018 na 2019 Abanyarwanda baba mu mahanga bohereje miliyoni 253$ mu 2021 bohereza miliyoni 377 $, mu mwaka wakurikiyeho zigera kuri miliyoni 444$.

Mu gihe baba bateza imbere u Rwanda banahura n’ubuyobozi bitoreye muri Rwanda Day, inyangabirama nka Nahimana ziba zibundabunda mu bihuru nk’aho zo zihejwe muri iyo gahunda. Ubundi ziba zihisha iki? Nta kindi ni ikimwaro cy’ibyo birirwamo.

Yaba Abanyarwanda baba mu mahanga ndetse no mu Rwanda bashima cyane Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda ndetse akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi. Ibi bigatuma bagira igihugu kirimo amahoro n’umutekano.

Niba Nahimana ashaka guhabwa urubuga muri politiki y’u Rwanda azabanze aze ahanirwe ibyo yakoze anasabe Abanyarwanda imbabazi ndetse yitandukanye n’intekerezo ze mbi.

Ibikorwa bya Perezida Kagame birivugira ndetse ntawe utabibona kuko na Nahimana arabibona aribyo bimutera ishyari akaba umupfayongo. Ashatse yacisha macye!

Mukobwajana Linda

Exit mobile version