Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR-Inkotanyi umaze kugeza ku Banyarwanda iterambere rikomeye mu gihe cy’imyaka 30 gusa, ibintu bitanezeza abambari b’agatsiko k’ibipinga ka FDU-Inkingi gashishikazwa no guhimba ibinyoma kagamije gusenya ibyo Abanyarwanda bagezeho.
Nk’uko umumotsi wabo Gaspard Musabyimana yivuyemo mu mateshwa yanyujije ku muzindaro rutwitsi w’ako gatsiko, yagaragaye yitotomba cyane avuga amateshwa ko ”Ubutegetsi bwa Paul Kagame burananiwe, agomba kureka n’abandi bagategeka.”
Imvugo nk’izi bakunze kuzikoresha atari uko bakunze Abanyarwanda cyangwa bo hari ikizima bendaga kubazanira, ahubwo ni urwango n’uburakari bagira bw’uko ubuyobozi bwiza bwa Perezida Kagame bwatsinze ingoma yabo y’abicanyi ndetse bukayobora Abanyarwanda mu rugendo rwo guteza imbere igihugu.
Ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho bibabaza izo nyangabirama kuko imigambi yabo yaburijwemo ndeste ubu bakaba babona bagiye gufpira ishyanga kuko abenshi muri bo bakurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu bazi neza ko bakandagije ikirenge mu Rwanda bahita bakurikiranwa.
Soma: Imitego 10 interahamwe za FDU-Inkingi zateze u Rwanda mu mwaka wa 2023 bikarangira ifashe ubusa!
Kuba Perezida Kagame ayoboye u Rwanda ni Abanyarwanda babyihitiyemo bitewe n’ububasha n’ubushobozi afite ndetse adahwema kugaragaza bituma amahanga atangarira iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Ubu Abanyarwanda barishyira bakizana ndeste banatejwe imbere mu ngeri zose, ubu ntawikanga intambara cyangwa kumeneshwa, ibi byose n’ibindi byinshi ubuyobozi bwa Kagame bwabagejejeho nibyo bituma bakomeza kumuhitamo ko abayobora.
Soma: Uburyo RPF-Inkotanyi yavanye u Rwanda ibuzimu ikarushyira ibuntu
FDU-Inkingi n’abambari bayo birengagiza ko amahomvu yabo nta munyarwanda uyafitiye umwanya kuko amahitamo y’Abanyarwanda ni amwe ni Rudasumbwa Intore izirusha intambwe Paul Kagame, watsinze interahamwe ndetse akarahirira guhoza Umunyarwanda ku isonga.
Muvunyi Balthazar

