Kwamagana M23 ugatagatifuza FDLR ni ugutekereza macuri!
Bimaze kuba umuco ko iteka ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bishimangira kurinda inyungu zabyo muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Aha usanga ahanini bibigaragariza mu kwegeka ibyaha byose ku nyeshyamba za M23 ubundi umutwe w’iterabwoba wa FDLR bigasa n’aho utarebwa n’ibyabaye ndetse n’ibiri kubera muri Congo kandi ari yo muzi.
Uwo ukaba ari umuco mubi udakwiye kwihanganirwa kwumva abagize M23 bitwa ba ruharwa maze ugasanga FDLR barimo gushaka kuyitagatifuza.
Ibi kandi ni umuco wadutse ndetse urangwa n’umuryango mpuzamahanga, bikwiye kwumvikana neza ko M23 irwanira impamvu zifite imizi mu mateka yo kuva cyera, ndetse muri ayo mateka M23 ikaba irwanira gukuraho ingaruka z’ibikorwa umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukora muri icyo gihugu.
Soma kandi: Uburyo FDLR ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi mu nyungu za Tshisekedi
Igihe FDLR yakiranwa yombi nyuma yo gukora jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, icyo gihe aba bajenosideri bahisemo gufata ahantu hanini muri icyo gihugu maze bahakwiza ingengabitekerezo ya jenoside bari bambukanye.
Bamwe mu Banye-Congo bakiriye iyo ngengabitekerezo nk’ivanjili maze baheraho bahigira Abanye-Congo b’abatutsi kubatsemba.
Kuba FDLR ikorana na guverinoma ya Kinshasa ndetse ikayiha ubushobozi bwose burimo imyitozo, ibikoresho ndetse n’amafaranga bishimangira umugambi mubisha bahuriyeho wo gutsemba abanye-Congo b’abatutsi.
Iyi ikaba ndetse iri no mumpamvu nyamukuru zatumye abagize umutwe wa M23 bafata intwaro ngo bahanire uburenganzira bw’abatutsi muri icyo gihugu.
Ivangura rishingiye ku moko ndetse n’ingengabitekerezo ya jenoside FDLR yakwije muri Congo,I bi ni nabyo umuryango mpuzamahanga wari ukwiye kuba wamagana aho kwamagana abanyecongo baharanira uburenganzira bwabo.
Uko FDLR ikomeza gusahura amabuye y’agaciro muri Congo Kinshasa ni uburyo bwo kwubaka uwo mutwe w’iterabwoba unafite intego yo kuzakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, gusa ikibabaje nuko umuryango mpuzamahanga wahisemo kuruca ukarumira nk’aho nta cyabaye.
Nk’uko imwe mu mibare ibigaragaza mu karere ka Parike y’ibirunga muri teritwari ya Rutshuru FDLR ihinjiriza miliyoni zisaga 50 z’amadolari y’abanyamerika buri mwaka.
Ibi byose ni ibintu umuryango mpuzamahanga ufiteho amakuru ahagije gusa ukabyirengagiza, kimwe n’uko banafite amakuru y’impamo y’ukuntu FDLR ubu yamaze kwinjizwa mu gisirikare cya Congo FARDC.
Ibyo byose bikaba bishimangira uko izo mpande zombi zifatanya muri ibyo byaha ndetse ko hadakwiye kwamaganwa M23 iharanira uburenganzira Abanye-Congo bavukijwe.
Ndayambaje Marc