Menya byinshi kuri Eric Ngoga inda yaruse agahitamo kugwa mu mutego w’ abakomoka ku nterahamwe
Mu gihe hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, abakomoka ku nterahamwe n’abandi bagize agatsiko babarizwamo ka Jambo ASBL bakomeje amayeri yo gukwiza ibinyoma biyita ko nabo barokotse jenoside yakorewe “abahutu”, jenoside itarigeze ibaho ari nako bahishira ibyaha bya ba se.
Urugero rwa hafi ni umugabo witwa Eric Ngoga, waje kwisunga abakomoka ku nterahamwe barimo Gatebuke Claude ndetse na Jambo ASBL. Uyu Ngoga ni umunyakinyoma kuko agamije kubeshya ngo abone ubuhunzi muri America aho amaze imyaka 7 asaba ibyangombwa.
Mu minsi ishize Ngoga yunze mu ry’aba babeshyi maze acisha ku mbuga nkoranyambaga ubuhamya buhimbahimbye bugamije gusiga icyasha ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi abeshya ko zishe abahutu mu cyahoze ari Byumba. Gusa byaje kumenyekana ko abari bahatuye n’abaharokokeye bemeza neza ko ingabo za FPR Inkotanyi zabakijije ndetse Byumba yaje no kuba ahantu hari hatekanye abantu bahungira.
Inkotanyi zikimara gufata Byumba ubwo zari mo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, uyu Eric Ngoga yaje kuzisunga ashyirwa muri ba Kadogo, Jenoside ikimara guhagarikwa, yabaye I Byumba abana n’Inkotanyi urugamba rurangiye, bamusubiza ku ishuri I Butare ariga ndetse, binisumbuyeho yishyurirwa icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Iyi Ndashima yaje guhabwa akazi ko kwigisha Ubutabire (Physics) muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge (KIST), bamwe mu banyeshuri yigishije bamuzi neza, bemeza ko uyu mu isomo rye hataburagamo iminota 10 yo kubwira abanyeshuri ibyiza by’inkotanyi ndetse n’uburyo zarokoye abantu zigaharika Jenoside, ndetse akenshi akanabashishikariza kugira umuhate nk’uw’ Inkotanyi.
Byaje guhumira ku mirari ubwo leta yongeraga kumwizera muri 2017 ikamuha indi buruse yo kwiga ikiciro cya kane cya kaminuza ( Phd) yoherezwa muri Mexique, gusa akigerayo ntiyigeze yiga kuko yahise yambuka ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika , akigerayo yasamiwe hejuru n’abakomoka ku nterahamwe barimo Gatebuke na bagenzi be ndetse n’abandi bibumbiye muri Jambo asbl, bamushuka ko bazamufasha akabona ibyangombwa by’ubuhunzi ndetse bamubwira ko kugirango agume muri Amerika ari ukuvuga ko ari impunzi ya politiki yahunze ihigwa na leta y’u Rwanda.
Ntibyarangiriye aho kandi yaje no gushyirwa mu gitabo cyasohowe n’abo bakomoka ku nterahamwe aho bahimbye ubuhamya babeshya ko ari abacitse ku icumu rya jenoside.
Muri iyi minsi akaba ari we urimo gushyirwa imbere ngo akwize ibinyoma biharabika umuryango wa FPR Inkotanyi.
Umugore we yasize mu Rwanda yakunze kubona imyitwarire y’umugabo we idahwitse, amusaba kuyireka ariko undi amubana ibamba, kugeza n’aho uyu mugore we yitandukanyije nawe ndetse akaka gatanya. Magingo aya baratandukanye byemewe n’amategeko.
Uyu Ngoga urimo uranjwa yigira impunzi ya politike abifashishijwe no gushyigikira ikinyoma, kuri ubu abarizwa I Dayton muri leta ya Ohio. Aho akomeje kugibwa mu matwi n’abana b’Interahamwe ngo akomeze abafashe mu gukwirakwiza ibinyoma byabo bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gukomeza umugambi wabananiye wo guhimba ko habayeho Jenoside ebyiri.