Site icon MY250TV

Lt Col Anatole Nsengiyumva uri muri ba bajenosideri baheze muri Niger YAPFUYE


Interahamwe n’abambari bazo bongeye kubura ayo bacira n’ayo bamira nyuma y’uko umujenosideri Lt Col Anatole Nsengiyumva aguye ishyanga kuko yari yarinangiye kugaruka mu rwamubyaye nyuma yo kurangiza igihano cy’imyaka 15 yari yarakatiwe n’icyari Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).


Umujenosideri Nsengiyumva wari ufite imyaka 74 yaguye i Niamey mu gihugu cya Niger kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2024. Yari umwe mu bajenosideri umunani ICTR yohereje muri kiriya gihugu nyuma yo kurangiza ibihano bitandukanye bari baratiwe.


Iyi nkoramaraso izwiho kuba yari mu “kazu”, nk’urugero ku itariki ya 07 Mata 1994 ubwo Jenoside yatangiraga ku mugaragaro, yahise atumiza anayobora inama ayitangiramo amabwiriza yo kwica abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi. Nyuma ya saa sita kuri uwo munsi yishe umugabo w’umututsi amwicira imbere y’umwana we w’umukobwa ndetse na nyina.


Abandi bajenosideri boherejwe hamwe na Lt Col. Nsengiyumva muri Niger ni Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.
Mu bari abasirikare harimo Maj.

François-Xavier Nzuwonemeye, Col. Alphonse Nteziryayo, Lt Col.Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare uyu nawe akaba aherutse gupfira muri Niger, ndetse na Capt. Sagahutu Innocent.


Ndayambaje Marc

Exit mobile version