Site icon MY250TV

2024: Umwaka w’umwaku ku nterahamwe n’abajenosideri, gusa ntibarabona!

Mu gihe habura amasaha macye ngo abatuye Isi binjire mu mwaka wa 2025, interahamwe n’abajenosideri bihishe hirya no hino bo baravumira ku gahera uyu mwaka ugeze ku musozo bitewe n’uko urupfu rwisasiye benshi muri bo.

Mu gihe izi nyangabirama zishe inzirakarengane z’Abatutsi barenga miliyoni mu gihe cy’iminsi ijana gusa, aho zibundabunda hirya no hino ku Isi zibwira ko zifite ubudahangarwa ku rupfu – ibintu byigaragaza iyo umwe muri zo apfuye kuko usanga zacitse ururondogoro.

Byabaye agahebuzo muri uyu mwaka urangiye cyane ko waranzwe ahanini n’ikiriyo mu nterahamwe n’abajenosideri aho izi nkoramaraso zapfushaga umusubirizo, hagapfa by’umwihariko ba ruharwa.

Mu nterahamwe n’abajenosideri kabombo bapfuye harimo:

Fabien Neretse

Neretse yapfuye muri Mata, uyu mujenosideri azwiho kuba yarishe abatutsi benshi muri Nyamirambo mu mujyi wa Kigali akaba yari yarahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Umujenosideri kabombo Neretse wari ufite imyaka 76 y’ubukure yaguye muri gereza yo mu Bubiligi yari afungiyemo mu rwego rwo kurangiza igifungo cy’imyaka 25 kubera biriya byaha yari yarahamijwe.

Tito Barahira

Muri Nyakanga abajenosideri ntibagohetse kuko ku itariki 30 z’uko kwezi  bumvise inkuru y’incamugongo y’urupfu rwa Baraharira wapfiriye muri gereza yo mu Bufaransa aho yarangirizaga igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’uruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umujenosideri Barahira yamenyekanye ku bw’uruhare yagize mu kwica ibihumbi by’Abatutsi muri Kiliziya ya Kabarondo,y agiye yihisha ndetse n’aho ubutabera bumufatiye akomeza gusaza imigeri ariko nabyo biba iby’ubusa.

Soma kandi n’ibi : Lt Col Anatole Nsengiyumva uri muri ba bajenosideri baheze muri Niger YAPFUYE

 Seraphin Twahirwa “Cyihebe”

Habura amasaha macye ngo 2024 igere ku musozo, interahamwe n’abajenosideri bakubiswe n’inkuba nyuma yo kumva itangazo ribika urupfu rw’umujenosideri kabombo Twahirwa wapfiriye mu Bubiligi tariki ya 27 Ukuboza.

Twahirwa mbere yo gukatirwa yabanje kugora urukiko ata ibitabapfu ariko biranga biba iby’ubusa.

Abasesenguzi bahuriza ku kuvuga ko izi mfu z’abajenosideri ruharwa ari ingaruka z’ibyaha bya Jenoside bakoze mu myaka 30 ishize, ibi kandi bikwiye no guha isomo abanda bajenosideri n’interahamwe bakibundabunda hirya no hino ku Isi.

Bazihisha ubutabera ariko ntaho bazacikira urupfu!

Ndayambaje Marc

Exit mobile version