Abajenosideri n’abambari babo nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye inzirakarengane zirenga miliyoni, nabo bakomeje kumva uburyo urupfu rubabaza n’ubwo badashobora kubabara nk’abo bahekuye mu myaka 30 ishize.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2024, hari hatahiwe umujenosideri kabombo Barahira Tito wapfiriye mu Bufaransa aho yarangirizaga igihano yakatiwe cyo gufungwa burundu kubera uruhare rukomeye yagize muri Jenoside. Barahira yamenyekanye ku bw’uruhare yagize mu kwica ibihumbi by’Abatutsi muri Kiliziya ya Kabarondo.
Urupfu rw’umujenosideri Barahira ruje rukurikira izindi mfu z’umusubirizo zikomeje kwibasira inkoramaraso z’abajenosideri zikibundabunda hirya no hino ku Isi, muri izo mfu harimo urwa Laurent Bukibaruta, Lt Col Aloys Simba, Lt Col Tharcisse Muvunyi, “Col” Ruvugayimikorere Protogene n’abandi.
Ku rundi ruhande, izi mfu ni igihombo ku barokotse Jenoside kubera ko bamwe muri aba bajenosideri bapfa bataraburanishwa – ibintu bikwiye gutera ibihugu biba bibacumbikiye kwihutisha imanza kugira ngo abo bakoreye ibyaha babonere ubutabera ku gihe.
Ndayambaje Marc

