Site icon MY250TV

Interahamwe Seraphin Twahirwa “Cyihebe” yagaragaye ita ibitabapfu!

Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafashwe n’umujinya nyuma yo kubona amashusho agaragaza umujenosideri kabombo Seraphin Twahirwa, atera impuhwe avuga ko abeshyerwa kandi abayeho nabi mu Bubiligi.

Ni amashusho bishoboka ko yafashwe mu mpera z’icyumweru kirangiye, aho yafashwe n’abanyamakuru nyuma y’uko uyu mujenosideri yari amaze kuburanishwa ku ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri ayo mashusho Twahirwa wamenyekanye nka “Cyihebe” mu gihe cya Jenoside kubera ko ari we wicaga Abatutsi benshi kurenza izindi nterahamwe, aba abazwa n’umuhezanguni Musabyimana Gaspard umenyereweho kuba umuvugizi w’interahamwe n’abajenosideri babarizwa i Burayi.

Mu bugome n’ubuhezanguni byasaritse uyu mujenosideri, yumvikana atoneka inkovu z’abo yahekuye mu gihe cya Jenoside avuga ko kumuburanisha ari uburyo bugamije “guhimba impamvu ya za misiyo z’akazi” i Buruseli.

Akomeza yiriza amarira y’ingona avuga ko abayeho nabi, avuga ko yambitswe gakomo (bracelet electronique) kadatuma yinyagambura aho ngo amaze imyaka irenga ibiri kandi yakabaye yarakambaye amaze atandatu.

Hari aho agira ati: “…ndebera mu idirishya gusa nk’inyoni, kugira ngo ngure igitunguru nabwo binsaba kujya mu idirishya nkarembuza umuntu akajya kukingurira.”  

Akomeza agira ati: “Ejobundi navuye hano mu rukiko, ngira isereri nca mu iduka ngo ngure akantu ko kurya ariko umushinjacyaha yari anyivuganye neza neza…”

Gusa ibyo iyi nterahamwe ivuga ni amatakirangoyi cyane ko mu bamushinja kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’umugore we ubu ubarizwa muri Kenya.

Soma kandi: Zahinduye imirishyo! Marcel Sebatware, Twagiramungu “Rukokoma” n’abandi bajenosideri 40 bari mu Bubiligi baririwe ntibaraye

Ubutabera bw’u Bubiligi bwamaze kugaragaza ko bwahagurukiye byimazeyo abajenosideri ku buryo nta we uzongera kubuca mu rihumye.

Ni muri urwo rwego uyu mujenosideri nawe yitangarije we ubwe ko ubu yamaze gushyirwaho agakomo k’ikoranabuhanga ryifashishwa mu butabera kugira ngo ucyekwaho icyaha ntazacike.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version