Urukiko rwa Rubanda rwo mu Bubiligi rukomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Seraphin Twahirwa wamenyekanye nka ‘Cyihebe’ aho rumukurikiranyeho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuva mu cyumweru gishize, hari kumvwa abatangabuhamya bashinja Twahirwa aho by’umwihariko haherutse kumvwa umukecuru uzi Twahirwa kuva akiri umusore wasobanuye ko iyi nterahamwe yari yaranditse urotonde rw’amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa.
Uyu mukecuru utuye mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga ho mu Karere ka Kicukiro, yagaragaje ko ruriya rutonde Twahirwa yarukoreshaga abahamagaza bamwe akabicira iwe abandi akabateza interahamwe ze zikabica.
Si ibyo gusa kandi kuko interahamwe Twahirwa bitaga ‘Cyihebe’ kubera ibikorwa bye by’ubunyamantswa ku Abatutsi, yari afite Interahamwe ze zari zarahawe imyitozo ya Gisirikare, ku buryo ngo zakoreshwaga mu bikorwa by’urugomo na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatangabuhamya bagaragaza ko interahamwe za Twahirwa zahembwaga 3000 Frw buri cyumweru nayo yabaga yavuye mu misoro y’Abatutsi babaga ari abacuruzi. Guhemba Interahamwe byatumye urugomo rwazo rwiyongera ndetse zikajya zirushaho gutoteza Abatutsi kugira ngo zimwereke ko hari icyo zakoze.
Bamwe mu batutsi interahamwe za Twahirwa zishe harimo umuryango wa Roger Ndengeyingoma wari ugizwe n’abantu 11 batwikiwe mu nzu. Abandi ni umucuruzi witwaga Ntaganda Innocent wishwe na Twahirwa ubwe.
Ibikorwa by’ubunyamatswa by’iyi nterahamwe byiyongera ku kuba yarafataga ku ngufu Abatutsikazi mbere ndetse no mu gihe cya Jenoside.
N’ubwo iyi nterahamwe kabombo ihakana ibyaha byose iregwa ariko ni amanyanga asanzwe akoreshwa iyo bashaka guhisha uruhare bagize ndetse n’ibikorwa bya kinyamanstwa bakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Icyo Interahamwe nka Twahirwa, Basabose n’abandi bakibundabunze mu miheno bakwiye kumenya nuko iminsi y’igisambo itajya irenga 40 nabo bazagera igihe bagakurikiranwa.
Muvunyi Balthazar

