25-05-2026

Ingabire Victoire ni ‘bangamwabo’ ubuzwa amahwemo no kubona u Rwanda rusimbuka imitego arutega rukesa imihigo!

0

Umuhezanguni Ingabire Victoire yumvikanye anenga politiki y’u Rwanda yo gushyira imbaraga mu kwakira inama mpuzamahanga (MICE); ibintu bishimangira ubugome bwasaritse uyu mugore cyane ko izi nama zifatiye runini ubukungu bw’igihugu.

Ibi Ingabire yabigaragarije mu kiganiro kidafite epfo na ruguru aherutse gukorera ku muzindaro rutwitsi yashinze kugira ngo ujye umufasha gukwiza ibitekerezo bye by’uburozi mu Banyarwanda.

Amanjwe y’uyu bangamwabo ntavanaho ko politike ya MICE ikomeje gutanga umusaruro ufatika aho by’umwihariko umwaka ushize yinjirije u Rwanda miliyoni 95 z’amadolari y’abanyamerika ku nama zigera ku 160 zitabiriwe n’abarenga ibihumbi 65, ibi kandi bikajyana no gutanga imirimo myinshi ku banyarwanda.

Mu kwigira inama kandi mu by’ukuri ari ikirura, uyu mugore w’umugome yumvikanye muri kiriya kiganiro avuga ko urubyiruko “rugomba kurindwa ibirushora mu bikorwa by’iterabwoba”.

Ni mu gihe nyamara uyu mugore udashobotse ni we wa mbere uzwiho gushora urubyiruko muri ibyo bikorwa birusenya binasenya igihugu, mu gihe gahunda Leta y’u Rwanda irufitiye yo isobanutse.

Ibyo Ingabire avuga byose ararushywa n’ubusa kuko Abanyarwanda b’ingeri zose biyemeje gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho bakesha ubuyobozi bufite icyerekezo bwa Perezida Kagame.


Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading