Site icon MY250TV

Jambo ASBL iracurangira abahetsi, nta cyo iteze guhindura ku mahitamo y’Abanyarwanda!

Intagondwa za Jambo ASBL zongeye kubyutsa umutwe zivuza induru nyuma y’icyumweru zarabuze ayo zicira n’ayo zimira kubera ko Abanyarwanda bitoreye Perezida Kagame n’amajwi 99.18%.

Aka gatsiko k’abakomoka ku nterahamwe zasize zihekuye u Rwanda, binyuze ku muyobozi wako Norman Ishimwe Sinamenye, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Nyakanga 2024 basohoye itangazo ridafite epfo na ruguru ryamagana ibyavuye mu matora.

Gusa nk’ibisanzwe bahawe urw’amenyo kuko ibikubiye muri iryo tangazo ari ibinyoma bivanze n’akababaro ko kubona abanyarwanda barihitiyemo umuyobozi ubabereye.

Muri iryo itangazo ryuzuyemo agahinda n’ibihuha, umuhezanguni Sinamenye yatangaje ko ngo agatsiko ayoboye babajwe no kuba “abo muri opposition barabujijwe kwiyamamaza” kandi hari “abishwe, abandi bahunga igihugu”.

“Opozisiyo” Jambo ivuga ko yabujijwe kwiyamamaza ni Ingabire Victoire ugifite ubusembwa ndetse ibye binazwi, gusa aka gatsiko kimwe n’izindi nterahamwe bamukomeyeho dore ko bamubonamo nk’uzabagarura mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, Jambo ASBL yari imaze igihe mu bukangurambaga bwo kugumura Abanyarwanda no kubangisha ubuyobozi bwabo binyuze ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru, gusa aba baramwaye nyuma yo kubona ko nta Munyarwanda witaye ku manjwe yabo.

Izi nyangabirama zivuga ko zishaka ko Letay’u Rwanda “ifungurua urubuga rwa politiki” gusa bigaragaza ko ubwabo batazi urubuga rwa politiki icyo ari cyo, urubuga rwa politiki ntiruzigera rufungurirwa Interahamwe n’abazikomokaho.

Aka gatsiko kandi kavuga ko ngo nyuma y’imyaka 30 Perezida Kagame ayoboye u Rwanda “rukiri inyuma mu majyambere” yaba mu rwego rw’ubuzima, uburezi, amazi, amashanyarazi n’ibindi ngo ko kandi rubeshejweho n’amadeni.

Gusa kuri benshi iki ni ikinyoma cyambaye ubusa kuko muri Afurika yewe no mu bindi bihugu byateye imbere ntaho wabona mutuelle de sante, ntaho wabona amavuriro yegerejwe abaturage kugera ku rwego rw’umudugudu, ni ibihugu bike kuri iyi Si abana bigira ubuntu.

Kuri ubu abanyarwanda barenga 75% bafite umuriro w’amashanyarazi, amazi meza agerq hafi ku Banyarwanda bose kubera ubuyobozi bw’icyerekezo burangajwe imbere na Perezida Kagame n’umuryango FPR-Inkotanyi.

Induru ya Jambo ASBL ntabwo iteze gukoma mu nkora umuvuduko w’iterambere ridaheza u Rwanda ruriho rubifashijwemo na Perezida Kagame.

Mugenzi Félix

Exit mobile version