Site icon MY250TV

Ifungwa ry’imipaka n’u Rwanda rikomeje gushyira ahabi u Burundi, ab’i Cibitoke aho bukera barivugana “Gen Neva” !

Abarundi bo mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’u Rwanda bari batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka baravuga ko bari kwicira isazi mu jisho nk’ingaruka zo kuba Perezida wabo, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” yarabafungiyeho imipaka bakaba batabasha guhahirana n’u Rwanda nk’uko byahoze.

Mu baganiriye n’ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi harimo abashoferi batwaraga abagenzi babakuye i Rugombo mu Burundi berekezai Kamembe mu Rwanda n’abacuruzi bambukaga buri gihe baje mu Rwanda bakarangura ibirayi byo mu majyaruguru y’u Rwanda.

Abo bose bahuriza ku kurira ayo kwarika bakagaragaza ko ubuzima bwahagaze ku buryo batakibasha kubona ibitunga imiryango yabo, nyamara nubwo aba baturage bababaye, Ndayishimiye we ntasiba kubacyurira ndetse akanyuzamo akabibutsa ko we ntacyo ako kababaro barimo kamubwiye kuko we ibigega bye bisendereye.

Abo Barundi bo mu byiciro bitandukanye banenga icyemezo cyo gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda, bagasaba bakomeje ko imipaka yafungurwa kugirango bongere bakore imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, bikure mu nzara ibamereye nabi.

Uko biri kose, nubwo Ndayishimiye akomeza kuvunira ibiti mu matwi ntiyumve ubusabe bw’abarundi ariko uko byagenda kose amaherezo y’inzira ni mu nzu kandi ukwihangana kw’abarundi kuzagira iherezo cyane ko icyemezo yafashe mu nyungu ze cyo gufunga imipaka n’u Rwanda gikomeje kugira ingaruka ku buzima bw’igihugu cye aho n’imisoro iri kujya hasi uko bwije n’uko bukeye.

Ndayambaje Marc

Exit mobile version