Perezida w’u Burundi Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” yumvikanye akatakambira abashoramari bo mu mahanga kuza mu gihugu cye birakaza Abarundi aho abenshi bamunenze uburyo afata nabi abashoramari baturuka hanze y’u Burundi kubera inyungu ze zidashinga za politike.
Ibi Ndayishimiye yabigaragarije mu nama y’iminsi ibiri yarangiye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2024 yaberaga mu Burundi aho yigaga kw’ishoramari.
Gusa Abarundi mu ngeri zinyuranye bihutiye kwibutsa uyu mutegetsi akababaro batewe n’uburyo yajujubije abashoramari b’Abanyarwanda bari bafatiye runini Abarundi ubwo yabafungiragaho umupaka bituma ibikorwa byabo bihagarara mu buryo butunguranye ndetse n’ubuzima bw’Abarundi byari bitunze bujya mu kaga aho bakomeje kwicira isazi mu jisho.
Mu bihe bitandukanye, Abarundi bumvikanye banenga icyemezo cyo gufunga imipaka ibahuza n’u Rwanda, bagasaba bakomeje ko imipaka yafungurwa kugira ngo bongere bakore imirimo y’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Abo bose bahuriza ku kurira ayo kwarika bagaragaza ko ubuzima bwahagaze ku buryo batakibasha kubona ibitunga imiryango yabo.
Uko biri kose, nubwo Ndayishimiye akomeje gushuka abataramenya ibye ngo bashore ayabo mu Burundi, mu gihe cyose atarakura muri politike ntazatinda kubona ko arimo kuvomera mu kiva.
Biraro Ernest

