Umunyarwanda Dushimirimana Protais usanzwe ari umushoramari mu Burundi, kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka afungiye muri Gereza ya Mpimba kw’itegeko ry’umugore wa Perezida Ndayishimiye, Angeline Ndayishimiye Ndayubaha aho amushinja kumutwara isoko.
Dushimimana afite sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli yitwa Dupro International Trade Company (DITCO), byemezwa neza ko ariyo yabashije guhangara ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kimaze igihe mu Burundi.
Ibyo byatumye byinshi mu bigo bikomeye birimo n’ibya Leta y’u Burundi bihitamo gukorana nawe maze bitera umugongo sosiyete Prestige y’umugore wa Ndayishimiye nyuma yo kunanirwa kuzuza inshingano zayo.
Ku ruhande rumwe, iby’ifungwa ry’Umunyarwanda Dushimimana, biributsa neza ubusambo ndengekamere bwimitswe n’umuryango wa Ndayishimiye n’agatsiko kabo aho bashyize imbere guhaza ibifu byabo bituzura mu gihe nyamara Abarundi bo bari mu isayo y’ubukene.
Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi
Iki gifungo kandi kiributsa Abarundi mu ngeri zinyuranye akababaro batewe n’uburyo ubutegetsi bwa Ndayishimiye bwajujubije abashoramari b’Abanyarwanda bari bafatiye runini Abarundi ubwo yabafungiragaho umupaka.
Ibyo byatumye ibikorwa by’ishoramari by’abo Banyarwanda bihagarara mu buryo butunguranye ndetse n’ubuzima bw’Abarundi byari bitunze burushaho kujya mu kaga aho bakomeje kwicira isazi mu jisho.
Biraro Ernest

