Gabriel Rufyiri uyobora ishyirahamwe rirwanya ruswa n’akarengane mu Burundi (Olucome), arahamagarira Abarundi bose kotsa igitutu ubutegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” kugira ngo burekeraho kwangiza ahazaza h’igihugu cyabo.
Ibi Rufyili yabivugiye mu kiganiro aherutse guha kimwe mu bitangazamakuru bikorera i Burundi aho yeruye ko ubutegetsi bwa Ndayishimiye bukora nabi bityo ko kubwamagana no kububwiza ukuri biri mu byatanga umuti urambye.
Ati : ”Icyo gihugu turimo kimeze gute? Inteko iri hehe? Abo mu mashyaka yandi bari hehe? Bagomba kotsa igitutu Leta!”
Mu Burundi ubuzima bukomeje guhenda aho ibicuruzwa by’ingenzi birimo isukari, ibikomoka kuri peterori, amadovize n’ibindi byabuze aho na bike bibonetse bikikubirwa na Ndayishimiye n’agatsiko ke kiganjemo abo mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi. Ndayishimiye na ba somambike be bishyiriraho ibiciro byabo bidafite aho bihuriye n’ibyagenwe na Leta kugira ngo bakuremo agatubutse.
Kuri Rufyili ibyo ni ikibazo cy’inda nini aho we atatinye kubita ko ari abanzi b’igihugu ndetse ko bakwiye guhabwa umwanya bakwiye.
Soma kandi: Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi
Nyuma yo kugaragaza ko ikibazo cy’u Burundi ari agatsiko k’abayobozi gashaka kwikubira inyungu zose, Rufyili yatanze inama kuri Leta ye aho yabasabye kuva mu bucuruzi bagakorera Abarundi kuko ari cyo batorewe.
Ese Ndayishimiye n’agatsiko ke baremera guhara inyungu zabo bwite ngo Abarundi nabo barebe ko bwacya kabiri cyangwa baraba aka ya nzoka yiziritse ku gisabo bikarangira kugira ngo bayice babanje kukimena?
Tubitege amaso!
Biraro Ernest

